Uburezi

Nyamasheke: Mineduc ntiyemeranya n’abavuga ko ibitabo byabuze.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana ikibazo cy’ibura ry’ibitabo byo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, abarimu bigisha muri iyi myaka bagiye bagaragaza ko ibi bitabo by’integanyanyigisho muri gahunda nshya izwi nka CBC (Competence based curriculum) bitigeze bigezwa mu bigo by’amashuri kandi ari byo abana bagomba kwigiramo,aba barimu bakagaragaza ko ibura ryabyo rishobora kugira ingaruka ku banyeshuri bitegura ikizamini gisoza umwaka w’amashuri barimo.

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr.Mutimura Eugene we ntiyemeranya n’abavuga ko ibi bitabo byabuze kuko ngo byagejejwe ku bigo byose ahubwo ko icyahindutse ari uburyo bw’imyigishirize.

Ubwo yasuraga akarere ka Nyamasheke ,Minisitiri Mutimura yavuze ko uretse no kuba abarimu barahawe ibi bitabo mu bigo by’amashuri hagiye hashyirwamo interineti ndetse na za mudasobwa ku buryo abarimu bakwifashisha ubu buryo bashakashakisha amasomo yo kwigisha abana.

Gusa nubwo uyu muyobozi avuga ko mu bigo byose hashyizwemo za mudasobwa ndetse na Interineti , haracyari ibigo mu Rwanda bitaragezwamo umuriro w’amashanyarazi ku buryo ikoreshwa rya interineti ritakoroha,hakaba n’ababagaragaza ko hari n’ibitabo byinshi byagiye bigaragaramo amakosa kugeza naho hari ibyo ikigo cy’igihugu gishinzqwe uburezi REB cyahagaritse gukoreshwa mu mashuri.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!