Politiki

Nyabihu: Amanyanga mu bucukuzi bw’umucanga ni imwe mu mpamvu zeguje abayobozi b’akarere.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Tariki ya 7 werurwe 2018 ni bwo uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe ubukungu n’iterambere MUGWIZA Antoine yeguye kuri izo nshingano bikavugwa ko byari ku mpamvu ze bwite.
Nyuma y’ukwezi kumwe tariki 17 Mata 2018 uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Ngabo James nawe bitangazwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Hatarashira ukwezi, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 nabwo bitangazwa ko uwari umuyobozi w’aka karere UWANZWENUWE Theoneste n’uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUKANSANGA Clarisse nabo beguriye rimwe ku nshingano zabo z’ubuyobozi ndetse bahita begura no muri njyanama y’aka karere.

Aganira na TV/Radio1 umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyabihu GASARABWE Jean Damascene yavuze ko yaba umuyobozi w’akarere n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza beguye uyu munsi ndetse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere beguye mbere bose beguye ku bushake bwabo no ku mpamvu zabo bwite nk’uko amabaruwa banditse abigaragaza.

Uyu muyobozi wahakanye ibyo kuba kwegura kw’aba bayobozi baba babitegetswe yatangarije TV/Radio1 ko hari bamwe muri bo bari bafite amakosa bakurikiranweho mu rukiko ariko ngo akaba atakwemeza ko bifitanye isano no kwegura kwabo. Abo barimo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ndetse n’umuyobozi w’akarere bakurikiranwe mu rukiko kubera kwivanga mu bucukuzi bw’imicanga mu nyungu zabo bwite.

Nyuma y’uko komite nyobozi y’akarere ka Nyabihu yose yeguye GASARABWE Jean Damascene uyobora inama njyanama y’aka karere avuga ko kuwa mbere ari bwo hazaterana inama njyanama izemeza ubwegure bw’umuyobozi w’akarere n’ubw’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, iyo nama ngo akaba ari nayo izemerezwamo abagiye kuba bayoboze aka karere by’agateganyo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano