Ubukungu

Ngoma: baratabariza umuhanda wangiritse mu myaka 20 ishize.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bakoreshaga umuhanda uhuza imirenge ya Murama na Kazo yo murenge wa Ngoma baravuga ko bamaze imyaka isaga makumyabiri bari mu bwigunge nyuma y’aho uwo muhanda bakoreshaga wasibamye biturutse ku kiraro cyahuzaga iyi mirenge yombi cyangiritse bikomeye maze nticyongere gukorwa kugeza ubu .
Kubera igihe gishize ari kirekire uyu muhanda wabahuzaga utari nyabagendwa, aba baturage baravuga ko baheze mu bwigunge ibi ngo bikaba byaratewe n’uko ikiraro cyo kuri yu muhanda cyahuzaga iyi mirenge yombi cyangiritse bikomeye nticyasanwa bituma n’umuhanda nawo utongera gukoreshwa ku buryo ngo ari ikibazo gikomereye abawukoreshaga.
Bitewe n’uko aka gace gakorerwamo ubuhinzi cyane aba baturage baravuga ko kuba uyu muhanda utagikoreshwa byabagizeho ingaruka zikomeye, ku buryo batakibona uko bageza umusaruro wabo ku isoko , bityo ngo abaza kuwugurira mu ngo bakabahenda .Ni naho bahera bazamura icyifuzo ko uyu muhanda n’iki kiraro biramutse bikozwe byakongera koroshya guhahirana no kugendererana.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambbere ry’ubukungu Rwiririza JMV yavuze ko uyu muhanda uri ku rutonde rw’imihanda igiye gukorwa mu minsi iri imbere ,kugira ngo byoroshye kugendererana kandi n’abaturage babone uko bageza umusaruro wabo ku isoko mu buryo bworoshye
Kuba aba baturage bazamura ijwi bavuga ko bari mu bwigunge batewe n’uko umuhanda bakoreshaga utakiri nyabagendwa , ngo babishingira ku kuba indi mihanda ibakikije yaragiye ikorwa hanyuma uyu wo ugasigara , kandi ngo wari ubafatiye runini mu iterambere ry’agace batuyemo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano