Umutekano

Ngoma: Umusore arakekwaho gusambanya nyirakuru.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umusore w’imyaka 23 wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu nyirakuru w’imyaka 86.

Uyu musore wo mu mudugudu wa Rwaromba mu Kagali ka Rwikubo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018.

Inkuru dukesha Igihe.com ivuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge, Mapendo Gilbert, yatangaje ko ayo makuru bayahawe n’uwo mukecuru ubwo yagezaga ikibazo cye ku buyobozi bw’Umudugudu.

Yagize ati “Umukecuru ni we waje kureba ubuyobozi bw’Umudugudu avuga ko hari umwuzukuru we wamufashe ku ngufu. Yaje yabyimbiwe ku ijosi bigaragara ko babanje kugundagurana, ubwo kubera intege nke z’umukecuru umusore yaje kumuganza”.

Uwo musore ngo yari asanzwe abana n’uwo mukecuru kubera ko ababyeyi be bagiye muri Uganda.

Mapendo yavuze ko uwo musore yari asanzwe afite imyitwarire mibi dore ko ngo yari aherutse no kuva muri gereza ya Nsinda nyuma yo kurangiza igihano yakatiwe kubera gukoresha urumogi.

Ati “Turakeka ko yaba yari yafashe ibiyobyabwenge kuko si ubwa mbere . N’ubusanzwe imyitwarire ye ntiyari myiza kuko nibwo yari arangije igihano muri gereza yakatiwe ubwo yafatanwaga urumogi.”

Uyu musore yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe iperereza rigikomeje, naho umukecuru yajyanywe ku bitaro kugira ngo akurikiranirwe hafi.

Ingingo 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gufata ku ngufu byakorewe umuntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni imwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET