NGABIRANO Olivier

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (149)

Imibereho y’abaturage

Nyanza: Umurenge wabo ngo babona usa n’uri mu gikari cy’igihugu

Abatuye umurenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza baravuga ko bahejejwe mu bwigunge no kuba umurenge wabo ariwo wonyine utagira umuriro w’amashanyarazi mu karere kose, mu gihe imirenge iwukikije yawuhawe. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza burizeza aba baturage ko iki kibazo kiri hafi gukemuka kuko n’isoko ryo kubikora ryatanzwe bikazakorwa muri iyi ngengo y’imari yatangiye muri uku kwezi kwa (...)

Politiki

Kigali: Perezida w’ubushinwa yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018 Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kugirira mu Rwanda. Perezida Jinping wari umaze igihe cy’amezi abiri ategerejwe mu Rwanda, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru atwawe n’indege ya Air China yari ikubutse muri Sénégal aho yahuye na Perezida Macky Sall. Yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi (...)

Imibereho y’abaturage

Gasabo: Umugabo arashinjwa kwicisha umugore we inzara amufatiranye n’uburwayi.

TV na Radio one byamenye ko hari umugore wari umaze imyaka ikabakaba umunani afungiranywe mu nzu aho umuryango akomokamo warabujijwe kumugeraho aho yari ari mu murenge wa NDUBA ,akarere ka gasabo. Umuryango w’uyu mugore uvuga ko akimara kujya kwa muganga bakamutera ikinya kikamugiraho ingaruka,ministeri y’ubuzima ku bufatanye na CHUB bamuhaye amafaranga miliyoni 48 ariko umugabo we azubakishamo inzu andi ayashakamo undi mugore aho kuyavuzamo uwo wundi bari (...)

Imibereho y’abaturage

Amajyepfo: Abasigajwe inyuma n’amateka ngo baracyahezwa

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu cyiciro cy’abitwa ko bahoze barasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko hari aho bagihezwa ndetse no kunenwa bya hato na hato kandi ngo n’ubufasha bagenerwa na leta hamwe na hamwe ntibubagereho nkuko bikwiye. Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwo buravuga ko iki cyiciro gihabwa ubufasha nk’abandi batishoboye ariko bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kubigisha kuzamura imyumvire (...)

Imibereho y’abaturage

Gisagara: Gitifu arashinjwa gukubita umuturage akajya mu bitaro.

Umubyeyi witwa UWITONZE Devotha utuye mu kagari ka Gasagara umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara,arwariye mu bitaro bya Gakoma aho avugako yakubiswe n’umuyobozi w’umurenge ubwo ngo bari baje murugo ahagana mu ma saa saba z’ijoro bahakeka inzoga z’inkorano.Umuyobozi w’uyu murenge wa Gikonko we arabihakana akavugako ntaho yahuriye n’uyu mugore,ngo kuko umugabo yacitse n’ibyo bashakaga bakabibura bagahita bagenda. Ngo hari mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki ya 25 Ukuboza 2017 ubwo inzego (...)

Imibereho y’abaturage

Gisagara: Itsinda ry’amabandi ryinjiye mu ngo z’abaturage zibaka ibyangombwa by’ubutaka, rinakometsa umuyobozi w’Akagali.

Nyuma y’aho mu kwezi kwa 3 umwaka ushize wa 2017 mu kagali ka Muyira mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara, itsinda ry’amabandi riteye abaturage, rikabiba rikanakomeretsa bamwe, mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kabiri iri tsinda ryongeye kugaruka noneho rinakomeretsa umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali.

Politiki

USA: Umucamanza Meron wamaganywe n’u Rwanda yongerewe indi manda.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahaye manda y’amezi atandatu Umucamanza Theodor Meron nk’umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, urwego azayobora kugeza ku wa 18 Mutarama 2019. Uyu mugabo ashinjwa n’inzego zitandukanye ko yagiye arekura mu buryo budasobanutse abantu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikiyongeraho ko bamwe yagiye abagabanyiriza ibihano ubwo yari ayoboye urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko (...)

Send a message