Politiki

Musanze: Gitifu Manzi uherutse kugirwa umwere n’urukiko ashobora kudasubizwa mu kazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko kuba uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi muri aka karere aherutse kugirwa umwere ku cyaha cy’ubwicanyi yari akurikiranweho, bitamuha uburenganzira bwo guhita asubira mu kazi kuko ngo urukiko rushobora kugira umuntu umwere ku cyaha yaregwaga ariko bidakuraho amakosa yandi yamugaragaraho mu rwego rw’akazi.

Ni nyuma y’uko MUNYARUGENDO MANZI Claude wayoboraga umurenge wa Kinigi yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2018, mu rwego rw’iperereza ku rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri n’igice wahiriye mu nzu bikekwa ko yatwitswe.

Nyuma y’urubanza rwamaze amezi arenga atanu, uyu Manzi Claude waburanaga afunze (byumvikana ko atari ari mu nshingano ze yahoranye nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge) yaje kugirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa 28 Nzeri 2018, maze abo mu muryango we batihishiriye mu kugaragaza imbamutima z’ibyishimo bakiranye imikirize y’urwo rubanza basaba ko harebwa icyakorwa ngo Manzi asubirane icyubahiro yahoranye.

Agaruka kuri iki cyifuzo umuyobozi w’akarere ka Musanze HABYARIMANA Jean Damascène avuga ko ubundi icyubahiro gitangwa n’Imana ariko kandi ngo uruhare runini rukaba urwa nyirubwite kuko ngo ibikorwa by’umuntu ari byo bimwubahisha mu bandi.

Nk’umukoresha wa Manzi kandi, uyu muyobozi w’akarere ka Musanze yabwiye TV/Radio1 ko kuba urukiko rwaramugize umwere bidasobanuye ko nabo bamubona nk’umwere, ari nayo mpamvu kugeza ubu ataragarurwa mu kazi kandi ubwe yarabisabye.

Manzi Claude akimara kugirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishaga urubanza rwe, yahise yandikira akarere ka Musanze asaba gusubirana umwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa yahoranye, ibyo ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bugomba kubanza kubyigaho, aho umuyobozi w’aka karere yabwiye TV/Radio1 ko ashobora kuwusubizwa cyangwa ntawusubizwe, ibi ngo bikazamenyekana nyuma y’iminsi 30.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!