Ubukungu

Musanze: Bamaze imyaka 6 bategereje ingurane z’ahanyujijwe imihanda

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bifashishije inyandiko zitari nke bandikiye inzego zinyuranye bazisaba ubufasha muri iki kibazo, abaturage bafite amasambu yanyujijwemo imihanda mu mudugudu wa Kabaya akagari ka Ruhengeri umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze babwiye TV/Radio1 ko imyaka ibaye itandatu bategereje ingurane z’amasambu yabo yaciwemo imihanda.

Aba baturage bavuga ko ikoreshwa ry’amasambu yabo mu nyungu rusange batabanje kurimenyeshwa, ahubwo ngo nyuma ni bwo akarere ka Musanze kabasezeranyije ingurane ariko nazo ngo barazitegereje amaso ahera mu kirere, kugeza ubwo iki kibazo bakigejeje ku muyobozi w’intara y’amajyaruguru yakibazaho umuyobozi w’akarere ka Musanze agashaka kubeshya ko yabishyuye bigafata ubusa, ari bwo ngo akarere kahise kabaha amafaranga ibihumbi 300 bo bita ayo kubikiza kuko ntaho ahuriye n’ayo bagombaga kwishyurwa, mu gihe harimo n’abagomba kwishyurwa miliyoni 7.

Mu gihe aba baturage bagaragaza ko ari kenshi bagejeje iki kibazo ku buyobozi bw’akarere ka Musanze, HABYARIMANA Jean Damascene ukayobora avuga ko bo iki kibazo hashize igihe gito bakimenye, aho ngo imihanda ubundi yari yakozwe ku bwumvikane nta ngurane iteganyijwe ariko kuko nta nyandiko byakorewe bigatuma abaturage baza kwisubiraho bagasaba ingurane mu 2017, bityo ngo kuba bitari byarateganyijwe mu ngengo y’imari bigatuma abaturage batabasha guhita bishyurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze kandi yizeza aba baturage ko kuba babaye bishyuye ibihumbi 300 kuri buri wese atari ukubikiza ahubwo ari intangiriro yo kugira ngo babe bikenura, ku buryo ngo bigenze neza bitarenza mu kwa 12 kw’uyu mwaka wa 2018 amafaranga yabo yose batarayabona.

Aba baturage bose bavuga ko bagera kuri 70 ngo babariwe kuzishyurwa agera kuri miliyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga yose agomba kuva mu isanduku y’akarere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!