Imibereho y’abaturage

Musanze: Bafitiye impungenge umusozi watangiye kwiika.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nko ku ntera ya metero 300 uvuye hasi aho uwo musozi utangiriye ni ho ubutaka bwarekuraniye maze igice cyo hepfo gitangira kwika nk’igishaka gutemba ibi ngo bakaba baratangiye kubibona tariki 5 Kamena 2018. Ku ikubitiro icyo gice cy’ubutaka gisa n’icyisunitse gihutaza inzu y’umuturage utuye hepfo icyakora ku bw’amahirwe babibona kare bakizwa n’amaguru bava mu nzu itabasenyukiyeho. Abatuye mu mudugudu wa Rugondo mu kagari ka Mbizi umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze aho ibi byabereye babwiye TV/Radio1 ko byababereye amayobera kuko ari ubwa mbere babibonye.

Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko gutebera k’ubutaka atari bishya muri aka karere kuko no mu mwaka ushize wa 2017 na bwo hari ubutaka bwo mu murenge wa Rwaza bwitse bikagaraga ko ubutaka n’ibimera biburiho bimanuka mu kuzimu, ariko nanone ngo bidahuye neza n’aha mu murenge wa Kimonyi ho bigaragara nk’aho ari inkangu yari igiye kuba ngo umusozi uriduke bigasa n’ibipfubye nk’uko umuyobozi w’aka karere HABYARIMANA Jean Damascene yabibwiye TV/radio1.

Nubwo kuba hari igice cy’uyu musozi cyiitse ntawe byahitanye cyangwa ngo hagire igikuba gikomeye bica, abahatuye n’abahaturiye bagaragaza impungenge batewe n’ubu butaka batuyeho butangiye kugaragaza ko isaha iyo ari yose bushobora kubateza akaga.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko nk’uko busanzwe bufasha gutuza abari batuye mu manegeka, n’abari batuye kuri uwo musozi ngo nabo bagiye gufashwa kubonerwa amazu yo guturamo adashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Igice cyitse kuri uwo musozi ni metero 100 kuri 50, icyakora nk’uko bigaragara ko iki gice cy’umusozi gishobora kuriduka bamwe bakagaragaza amakenga ku makuba gishobora guteza atari aho kiri gusa ahubwo n’aho cyakwerekeza kuko hepfo bigaragara ko hatuye abantu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET