Imibereho y’abaturage

Musanze: Arashima TV1 yamuvuganiye akaba agiye gusubizwa ibye yari amaze imyaka itatu yarambuwe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

BAKUNDINKA Cecile utuye mu murenge wa Musanze mu kagari ka Rwambogo umudugudu wa Gakoro ni umubyeyi w’abana batatu, ubwo TV/Radio1 yamusuraga bwa mbere hari mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2018, icyo gihe yari acumbukiwe n’umugiraneza mu nzu y’ikirangarira yari icyubakwa, ibyo abaturanyi be baheragaho bashimangira ubuzima bubi yari arimo.

Nyamara uyu mubyeyi ngo si uko yakabaye atari afite umutungo ahubwo imbarutso y’umuruho we yabaye kumeneshwa mu byo yari afatanyije n’umugabo we wari umaze kwitaba Imana muri 2015, ibi ngo abo mu muryango yari yarashatsemo bakabikora bishingikirije ikosa ryakozwe n’abanditsi b’irangamimimerere ubwo yashyingiranwaga imbere y’amategeko, isezerano ryabo bakaryandika igice.

N’ubwo uyu mubyeyi yagaragazaga inyandiko zihamya ko yasezeranye imbere y’amategeko zatangiwe mu murenge wa Kinigi muri 2011 no muri 2017, MANZI Claude wayoboraga uyu murenge icyo gihe yabwiye TV/Radio1 ko atazi uko izo nyandiko zatanzwe kandi nta gitabo na kimwe cy’irangamimerere Cecile agaragaramo.

Kuri iyi nshuro ubwo twongeraga gusura Cecile mu nzu yacumbikishirijwemo n’umurenge, afite akanyamuneza ku maso yabwiye TV/Radio1 ko yishimira aho ibintu bigeze kuko n’ubwp atarashyikirizwa imitungo ye ariko ngo biri hafi kuko gihamya cy’uko yasezeranye imbere y’amategeko cyamaze kuboneka, ibyo yemeza ko itangazamakuru ryabigizemo uruhare rukomeye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze bwemeza ko ubuzima bw’uyu mubyeyi wari usigaye abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bugiye guhinduka bitarenze icyumweru kimwe gusa kuko ngo nyuma yo kubona icyangombwa gihamya ishyingirwa hagati ye n’uwo bari barashakanye utakiriho ngo igikurikiraho ari uguheshwa imitungo ye yari amaze imyaka itatu yarahejwemo

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!