Ubuzima

Musanze: Abivuriza mu bitaro bya Ruhengeri bishyura imiti ntibayihabwe bagatanga andi yo kuyigura hanze batasubijwe n’aya mbere.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu barwaza n’abarwayi bo mu bitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze babibwiye TV/Radio1, ngo bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’imiti mu iguriro ry’imiti (Pharmacie) ry’ibi bitaro, aho ngo babanza kwishyura amafaranga y’imiti bandikiwe na muganga ariko bagera aho bagomba kuyifatira bagasanga idahari, bikaba ngombwa ko bahita bajya kuyigurira hanze y’ibitaro biyishyuriye yose kandi n’ayo bari bishyuye mu bitaro ntibayasubizwe.

Ibi abaturage bavuga ko bikoma mu nkokora icyizere bari bafitiye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, mu gihe ubu bwisungane basanzwe bivurizaho buba budashoboye no kubahesha imiti yoroheje basanzwe bakenera kenshi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abajijwe kuri iki kibazo, Dr. UTUMATWISHIMA Abdallah uyobora ibitaro bya Ruhengeri yabwiye TV/Radio1 ko nta kibazo cy’ibura ry’imiti gihari, ahubwo ngo abagaragarije itangazamakuru iki kibazo ni abakunda kubaza. Akomeza avuga ko hari imiti koko abarwayi basabwa kugurira hanze kuko itari mu yo ibitaro byemerewe kugira mu bubiko bwabyo, ngo kuko iba idakunze gukenerwa kenshi, naho ngo imiti y’ibanze ibi bitaro biba biyifite ihagije.

Icyakora nanone mu mvugo isa no kwivuguruza umuyobozi w’ibi bitaro bya Ruhengeri agashimangira ibivugwa n’abaturage ko hari ubwo umurwayi yandikirwa umuti yagera muri farumasi y’ibitaro agasanga washize kandi yamaze kuwishyura, bikaba ngombwa ko ajya kuwigurira hanze, kandi na ya mafaranga yari yishyuye ibitaro ntayasubizwe, ikosa uyu muyobozi ashyira ku bakozi yita abo hasi b’ibi bitaro ngo barangwa n’imikorere idahwitse.

N’ubwo ubuyobozi bw’ibi bitaro bya Ruhengeri buvuga ko icyo bugiye gushyiramo imbaraga ari uburyo bwo gusubiza amafaranga uwishyuye umuti ntawubone, abaturage bo bifuza ko igikwiye kwitabwaho ahubwo ari ukubashakira imiti ihagije kuko n’ubundi iyo bagiye kuyigurira hanze biyishyurira yose nk’abadafite ubwisungane mu kwivuza kandi mu bitaro ubwisungane mu kwivuza bwari kubafasha bakishyura make

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!