Ubukungu

Muhanga: Sosiyete ya MUNSAD igiye guha abaturage ingurane ku masambu yabo imaze imyaka 5 icukuramo amabuye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mpera z’ ukwezi gushize ni bwo TV na Radio One byatangiye kubagezaho iyi nkuru yavugaga ko Kampani icukura amabuye y’ agaciro yitwa MUNSAD Minerals Ltd yari imaze imyaka igera kuri 5 iyacukura mu butaka bw’ aba baturage batarahabwa ingurane nk’ uko ngo bari babyumvikanyeho mu masezerano babanje kugirana ,Ubu butaka buherereye mu murenge wa Muhanga w’ akarere ka Muhanga.

Nubwo Munyarugerero Damien uyobora akaba na nyiri iyi Kompani atemeraga ko amaze iki gihe cyose akorera mu butaka bw’ abaturage atarabishyura ahubwo ngo yakurikizaga itegeko rigenga ubucukuzi ryavugaga ko umuntu yishyura gusa ibiburiho ariko nyuma rikaza kuvugururwa, inama zinyuranye zari zihuje inzego zirebwa n’ iki kibazo zarateranye maze mu cyumweru gishize zemeza ko kuri uyu wa Gatatu ubutaka bwabo bwongera gupimwa ubundi bagahabwa ingurane yabwo.
Kuri uyu munsi iki gikorwa cyakozwe ndetse na ba nyiri ubutaka barakishimira.
Gusa ngo bakeneye kumenya uburyo bazishyurwamo.

Munyarugerero Damien nyiri Kampani ya MUNSAD avuga ko uku kwezi kwa 10 kuzarangirana no kubarira aba baturage ndetse no gukora raporo y’ ibyavuye mu ibarura ubundi hagakurikiraho igikorwa cyo kubishyura.
Icyakora kuko ngo bisaba amikoro ahagije ntabizeza kuzahita abishyurira rimwe.
Mu karere ka Muhanga igiciro cy’ ubutaka kuri Metero kare imwe kibarirwa hagati y’ amafaranga 500 n’ 1100 y’ u Rwanda.

Ibi bivuze ko iki giciro kuri ubu butaka na cyo kidashobora kujya munsi cyangwa se hejuru y’ aya mafaranga.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!