Ubukungu

Muhanga: Ibikorwa remezo niba bitarabageraho mujye mubitwishyuza ni uburenganzira bwanyu- Perezida KAGAME

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 24, umunsi mukuru wo Kwibohora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abanyarwanda muri rusange ko bagomba guhora bishyuza ubuyobozi ibikorwaremezo bitandukanye bwabemereye ariko bikaba bitarabageraho.

Ni kenshi hirya no hino abaturage bumvikana bavuga ko bijejwe kwegerezwa ibikorwaremezo bitandukanye birimo amazi, amavuriro, amashanyarazi n’ ibindi ariko bakabitegereza amaso agahera mu kirere.

Hari igihe bamwe mu baba bifuza kwegerezwa ibi bikorwaremezo basabwa kugira umusanzu batanga ariko na bwo bikarangira babitegereje bakabiheba rimwe na rimwe bakaba banawusubizwa.

Umukuru w’ igihugu kandi yabasabye kutihanganira ubaka ikiguzi kuri serivisi bemerewe ndetse ziba zarishyuwe na Leta.

Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda kudahwema kwishyuza ubuyobozi ibikorwaremezo buba bwarabemereye mu gihe hari bimwe muri byo bitangira kubakwa ariko byagera hagati bikadindira.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET