Uburezi

Muhanga: Abanyeshuri barashinjwa kuvogera ingo zituranye n’ishuri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturanye n’ ishuri ryisumbuye rya Gahogo Adventist Academy riherereye mu murenge wa Nyamabuye w’ akarere ka Muhanga barashinja abanyeshuri b’iryo shuri kubavogerera ingo bakazinyweramo itabi n’ inzoga rimwe na rimwe ngo bakanabiba.

Aba baturage baturanye n’ iri shuri ry’ abadiventiste ubusanzwe batemera ibisindisha bavuga ko ibi byose abanyeshuri baryo bakunze kubikora mu masaha yo mu gicuku.

Ubuyobozi bw’ ishuri rya Gahogo Adventist Academy ntibuvuga rumwe n’ aba baturanyi baryo ku byo bashinja abanyeshuri birimo kubatera mu ngo zabo bakazinyweramo itabi ndetse n’ ibinyobwa bisindisha.

Umuyobozi w’iri shuri Assiel Hategekimana avuga ko nta muntu n’ umwe urabagezaho ikirego cy’ uko yahohotewe n’ umunyeshuri wabo, kimwe mu byo aheraho avuga ko ibyo aba baturage bavuga ari ibihuha.

Nubwo ubuyobozi bw’ iri shuri butemera ko abanyeshuri baryo batoroka, igice cyaryo kitari gito ntikizitiye, ibishobora gutuma basohoka nta cyo bikanga,icyakora ibikorwa byo kurizitira byo birarimbanyije.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!