Uburezi

Kigali: Minisitiri Munyakazi yakomoje ku ireme ry’uburezi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ireme ry’uburezi ni ikibazo cyakunze kugarukwaho cyane mu nzego zitandukanye mu Rwanda, zaba iza leta cg imiryango itari iya Leta, barebera hamwe icyateza imbere umwana w’umunyarwanda mu myigire ye. Kenshi ababyeyi bakunze kugenda batunga agatoki Ministeri ifite uburezi mu nshingano zayo, n’abarimu.

Iyo ubajije bamwe mu babyeyi aho bipfira, nabo bakubwirako ntabyo bazi bitewe nuko ahanini usanga abayeyi b’ubu nabo gukurikirana imyigire y’abana babo ikiri ikibazo.

Hari naho usanga umubyeyi ashobora kumara imyaka 6, ataragera ku kigo cy’ishuri umwana we yigaho kugeza ubwo aharangije.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr.Isaac Munyakazi mu kiganiro cyihariye yagiranye na TV na Rdio 1 yavuze ko mugihe hatabayeho ubufatanye n’uruhare rw’umubyeyi muri iki kibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda, kizakomeza kuba ingorabahizi ari naho ahera asaba ubufatanye bwa Buri ruhande.

Ikibazo cy’ireme ry’uburezi ni kimwe mu byakunze kugarukwaho cyane mu Rwanda, ntikivugweho rumwe n’inzego zitandunye, aho ababyeyi batunga agatoki inzego zifite uburezi mu nshingano, ku rundi ruhande nazo zikabashinja kwigira ba ntibindeba kuri iki kibazo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano