Ubuzima

Kigogo: Abarwayi ntibakiryama ku mifariso imeze nk’imisambi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’igihe kirekire abarwayi baryama ku mifariso ishaje cyane imwe imeze nk’imisambi batagira n’ibyo kwiyorosa, bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kigogo mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi, barashima ubuyobozi n’itangazamakuru ryakoze ubuvugizi hakagurwa imifariso n’ibyo kwiyorosa bishya.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2018 nibwo aba baturage babwiraga TV na Radio One ko kuri iki kigo nderabuzima hari matela cyangwa imifariso n’ibyo kwiyorosa bishaje cyane ku buryo imifariso imwe n’imwe yari imeze nk’imisambi bigatuma umurwayi uryamye kuri iyo mifariso arushaho kuremba.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kigogo bwavugaga ko cyatewe ahanini na RSSB yasaga n’iyari yarabambuye amafaranga y’amezi arenga atanu bakoresheje bavura abarwayi, ariko kuri ubu bamwe muri aba baturage baravuga ko kuri iki kigo nderabuzima habonetse imifariso ndeste n’ibyo kwiyorosa bishya ku barwayi.
Bakabiheraho bashima ubuyobozi n’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

Nshimiyimana Patrick uyobora ikigo nderabuzima cya Kigogo asezeranya abakivurizaho ko hatazongera kuba ikosa ryo gutinda kugura ibiryamirwa gusa akanasaba ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB kujya kishyurira ku gihe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

Legends Alive VIP show.

Do not miss an outmostanding event on 27/07/2018!

4 days to go !