Politiki

Kayonza: Abayobozi b’imidugudu baranengwa gukorera mu tubari.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage bo mu midugudu itandukanye yo mu karere ka Kayonza baravuga ko kuba abayobozi b’imidugudu batagira aho bakorera hazwi bituma serivisi zimwe na zimwe zitangirwa ku rwego rw’umudugudu zidindira.
Ibi aba baturage babishingira ku kuba umuturage ushaka umukuru w’umudugudu amusanga mu rugo iwe cyangwa se ahandi hantu akaba riho ahererwa serivise bitewe n’aho yagiye bityo bagasaba ko abakuru b’imidugudu bakwiye ahantu hazwi babarizwa.

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu baravuga ko basanzwe bakora akazi kabo mu bwitange ariko ngo babonye aho babarizwa abaturage bakahabasanga byabafasha kunoza serivisi batanga.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bwana HARELIMANA Jean Damascene yabwiye TV/Radio one ko ku bufatanye n’abaturage hari gahunda iriho yo kubaka ibiro by’imidugudu mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivise
Ku bijyanye no kuba hari bamwe mu bakuru b’imidugudu batangira serivise ahadakwiye nko mu kabari n’ahandi uyu muyobozi avuga ko bene abo ari abo kugawa kuko ngo uwaba abikora yaba ari gutakaza indangagaciro z’umuyobozi
Nubwo benshi mu bakuru b’imidugudu batagira ibiro bakoreramo bikaba bishobora kuba intandaro yo kudatanga serivise inoze ngo hari ubwo abaturage bagerageza guhuriza hamwe imbaraga maze bakiyubakira ibiro by’umudugudu ibi ngo bakabikora mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano