Politiki

KIGALI: Perezida KAGAME aravuga ko nta mpungenge biteye kuba Afrika igiye gushyiraho isoko rusange.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Perezida KAGAME aravuga ko nta mpungenge biteye kuba Afrika igiye gushyiraho isoko rusange mu gihe mu bindi bice by’Isi havugwa ukwitandukanya no kwikura muri ayo masoko rusange.

Abikorera ariko bo barasaba guverinoma z’ibihugu gushyira imbaraga muri iri soko kugirango rirusheho gutanga imirimo ku rubyiruko rugize umubare munini w’abatuye uyu mugabane.

Kuri uyu wa gatatu abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika yunze ubumwe barasinyira I Kigali amasezerano ashyiraho isoko rusange kuri uyu mugabane. Ni amasezerano y’ukwishyira hamwe aje mu gihe imwe mu miryango yagiye yishyira hamwe mbere kuri ubu imyinshi ivugwamo ibibazo birimo nko kuba ubwongereza bushaka kwikura ku isoko ry’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Mu Nama Nyafurika ku Ishoramari ibanziriza isinywa ry’aya masezerano perezida Paul Kagame unayoboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe, yabajijwe uko abona uku kwishyira hamwe no kubihuza n’uburyo abandi bari kwitandukanya maze agaragaza ko n’abitandukanya hari igihe bazongera kwishyira hamwe bityo bakazasanga Afrika muri iyo nzira.

“Afrika yagiye isigara inyuma muri gahunda zitandukanye zirimo n’izi zo kwihuza. Nubwo abo rero badusize muri izo gahunda z’ingenzi wenda nyuma bagahura n’ibibazo, ntibivuze ko twe uku kwishyira hamwe kwacu bisobanuye ko ari ikiguzi cyo kuba twari twarasigaye inyuma gusa ndizera neza ko iyi ariyo nzira nyayo kandi n’abo bahuye n’ibibazo bigatuma bareka iyo nzira igihe nikigera bazongera basubize amaso inyuma bagaruke muri ya nzira yo kwishyira hamwe, bazayidusangamo rero nitumara kwemeza no gushyira mu bikorwa aya masezerano”.

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rizasaba kuyashyiraho umukono kw’ibihugu byose, kuganira ndetse no gukorana hagati y’ibihugu.

Strive Masiyiwa umwe mu bikorera wari witabiriye ibi biganiro yagaragaje ko ubufatanye hagati y’abikorera na guverinoma z’ibihugu ari inkingi izafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kandi ko bizanakemura imbogamizi ijyanye no kubonera urubyiruko akazi.

Masiyiwa kandi avuga ko ibi bikeneye kwihutishwa kuko atari amahitamo ahubwo ari ngombwa ko bikorwa kuko urubyiruko rugize igice kinini cy’abatuye uyu mugabane.

Olusegun Obasanjo wigeze gutegeka Nigeria, we yanenze abakuru b’ibihugu bya Afurika batahaye agaciro gakwiye iyi nama izasinyirwamo aya masezerano y’isoko rusange ndetse agaragaza ko uyu mwaka nurangira ibiyakubiyemo bitubahirijwe bizaba ari igihombo gikomeye,yagize ati”Abayobozi bacu benshi nta bumenyi bafite nkubwo bakwiye kuba bafite. Simvuga ubumenyi bwo mu ishuri ahubwo ndavuga ubujyanye n’ibintu by’ingenzi nk’aya masezerano, kugira ngo bagire nk’icyo nakwita ubufatanye buhuriweho bw’amaboko, imitwe n’ibitekerezo by’abayobozi mu nzego za politike no mu nzego z’abikorera kugira ngo twese tugendere hamwe.

Birantangaje kuba igihe nk’iki hari umuyobozi wa Afrika waba atumva akamaro k’amasezerano nk’aya, akamaro ko kuba hano cg gushyigikira ibyo tuzasinya ejo, uwo njye namufata nk’umunyabyaha. Uyu mwaka nuramuka urangiye aya masezerano atageze ku rwego yakabaye ariho tuzaba duhombye amahirwe y’ingenzi”.

Cyakora Obasanjo wanigeze kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe ngo asanga hari byinshi bikwiye kugendana no gusinya aya masezerano y’isoko rusange birimo; ibikorwaremezo by’itumanaho, ibijyanye n’ubwikorezi, ingufu n’ibindi.

Kugeza ubu ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika n’iby’uburayi buri ku gipimo cya 60%, ubukorwa hagati ya Afrika na Aziya buri kuri 50% mu gihe ubucuruzi ibihugu bya Afrika bikorana hagati yabyo buri kuri 16%. Aya masezerano naramuka akurikijwe nkuko biteganywa byitezwe ko azongera ubwo bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afrika bukagera ku gipimo cya 53% mu 2022.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

Legends Alive VIP show.

Do not miss an outmostanding event on 27/07/2018!

4 days to go !