Imikino

Jack Wilshere yasinyiye ikipe ya Westham imyaka itatu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umwongereza wakiniraga ikipe Arsenal Jack Wilshere yamaze gutandukana nayo yerekeza muri Westham nayo yo mu Bwongereza.

Wilshere yasinye imyaka itatu mu ikipe ya Westham ‘the hammers’ nyuma y’uko amasezerano ye mu ikipe ya Arsenal yarangiranye n’ukwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka.

Uyu musore w’umwongereza ku myaka ye 26 yahisemo kuva mu ikipe ya Arsenal nyuma y’aho izaniye umutoza mushya Unai Emery utaramweretse ko amushaka cyane mu gihe Arsene Wenger yasimbuye, we yari yaragize uyu musore kapiteni wa Arsenal.

Ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano Jack Wilshere yagize ati “ndumva ari agahebuzo. Abantu benshi barabizi ukuntu nakunze cyane iyi kipe nkiri umwana. Mfite byinshi nyibukiraho bya kera, ndibuka ko najyaga njya kuyifana kuri stade ya Upton Park nkiri muto.”

Jack Wilshere ni umwe mu bakinnyi b’abongereza bafite ubuhanga bwo gukina umupira w’amaguru, yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’ubwongereza three lions inshuro 34, akaba yari amaze imyaka 17 muri Arsenal. Yayikiniye imikino 125 abasha kuyitsindira ibitego 7 gusa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET