Imibereho y’abaturage

Huye: Bahangayikishijwe no kuba nta muriro ugera mu murenge wabo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye,baravuga ko kuba uyu murenge wabo utarageramo umuriro w’amashanyarazi bibaheza mu bwigunge,kuko hari ibyo bakenera bikorwa nawo bikaba ngombwa ko bajya mu kandi karere cyangwa imirenge bahana imbibi kubikoresherezayo.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amashanyarazi REG/EUCL ishami rya Huye,bwo buravuga ko uyu murenge wateganyijwe mu ngengo y’imari 2018/2019.

Kutagira umuriro na hamwe muri uyu murenge,bavuga ko bibaheza mu bwigunge bitewe n’uko bakigorwa no kujya kuwushaka ahandi bagiye mu bintu bitandukanye nko kwiyogoshesha,gukoresha imbaho,gusudira n’ibindi.

Aha abo mu kagari ka Mwendo twaganiriye bavuga ko bajya kubikoresha mu karere ka Nyanza cg mu mirenge bahana imbibi ,bigatuma ngo hari n’imirimo yakabateje imbere idakorerwa muri uyu murenge.

Kuzakorerwa ubuvugizi bwo kubagezaho umuriro,ibi ngo bikunze no kuba ingingo ikunda kwifashishwa na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bajya baza kuhiyamamariza babizeza kubavuganira,nyamara imyaka igashira bagategereza bagaheba.

Mu byifuzo byabo ngo uyu murenge wabo nawo wagezwamo icyo gikorwaremezo gifatwa nk’ishingiro ry’iterambere.

Ni mu gihe ariko mwaka ushize,wa 2017 umuyobozi w’akarere ka Huye yari yatangaje ko isoko ryo kugeza umuriro muri uyu murenge ryatanzwe,bityo nta gihindutse uyu mwaka warangira warahagejejwe.

Ibi byongera gutangwaho icyizere n’ubuyobozi w’ikigo gishinzwe ikwirakwizwa ry’amashanyarazi REG/EUCL ishami rya Huye ,aho umuyobozi waryo Jean pierre Maniraguha,avuga ko uyu murenge wa Rwaniro uteganyijwe nawo guhabwa umuriro mu biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2018 /2019,kuko ngo iri soko ryatanzwe ndetse n’amafaranga amwe yamaze kwishyurwa abazakora iyi mirimo.

Mu mirenge igize aka karere ka Huye,myinshi igerwamo n’umuriro w’amashanyarazi,usibye uyu wa Rwaniro ndetse n’uwa Kigoma,iby’abayituye bafata nk’ibibadindiza mu iterambere ryifuzwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

Legends Alive VIP show.

Do not miss an outmostanding event on 27/07/2018!

4 days to go !