Hirwa Benjamin

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (127)

Ubukungu

Musanze: "Ntitwakwemerera uwo ariwe wese kubaka inzu yishakiye muri uyu mujyi" - Meya

Mu gihe hari bamwe mu batuye umujyi wa Musanze bavuga ko amazu yabo ashaje ku buryo yenda no kubagwaho ariko badashobora kwemererwa kuyavugurura kubera inyubako ziteganywa n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi ngo zirenze ubushobozi bwabo, Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko budashobora kwemera mu buryo ubwo ari bwo bwose ko hari inzu izamurwa ku butaka bw’uyu mujyi itari umuturirwa (Etage) nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko (...)

Imibereho y’abaturage

Musanze-Shingiro: “Akagari kacu kahejejwe hagati mu icuraburindi” - Abaturage

Abatuye mu kagari ka Mugari mu murenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze, babwiye TV/Radio1 ko icyizere cyo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi gisa n’ikirimo kuyoyoka, biturutse ku buryo babona mu bindi bice baturanye umuriro wahagejejwe, nyamara aka gace kabo kagasa n’akirengagijwe ku buryo kagaraga nk’akaheze hagati, ibyo bo bavuga ko kakiri mu icuraburindi. Bamwe muri abo baturage bumvikana nk’abatakaje icyizere cyo kubona umuriro ahanini ngo biturutse ku kuba ngo baragize n’umuhate wo (...)

Ubukungu

Musanze: Mu kurandura ibibazo biri mu birayi hakenewe ukuri kuzuye – Minisitiri w’ubuhinzi

Ikibazo cy’abahinzi b’ibirayi batinda kwishyurwa nyuma yo gusarura si icya none, gusa kuri ubu iyo hari ukigaragaje, abenshi mu bagifiteho inshingano bacyamaganira kure bavuga ko ari amateka kuko bitakibaho, nyamara hari bahinzi bo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera bahamirije TV/Radio1 ko bamaze ibyumweru bibiri bapakije ibirayi byabo bakaba batarishyurwa bataranasobanuriwe impamvu y’iryo. Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro abo bahinzi babarizwamo, buvuga ko ikibazo cyabo (...)

Imibereho y’abaturage

Rubavu: Kurwanya umwuzure byinjijwe mu mihigo y’akarere

Nk’uko bamwe mu batuye mu kagari ka Mahoko bakunze kubigarukaho ngo ubusanzwe muri ako gace nta mugezi wahahoze, ahubwo mu myaka mike ishize nibwo hatangiye gutemba utuzi duke duturuka ku isoko yitwa Bukeri natwo tuhanyura mu gihe cy’imvura gusa, ariko ngo mu minsi mike ishize ibintu byaje guhindura isura ubwo aka kagezi kuzuraga biturutse ku mazi y’imvura yasandaye mu ngo z’abaturage akimura abatari bake. Ikibazo cy’aka kagezi kazengereje abaturage kandi cyanashimangiwe n’ubuyobozi (...)

Imibereho y’abaturage

Gakenke: Ngo hari abagabo basigaye bahimba imanza z’ubwambuzi ngo babone uko bikubira imitungo

Nyuma y’aho umugabo witwa Ndabakunze Feredariko utuye mu kagari ka Gataba umurenge wa Rusasa ho mu karere ka Gakenke aterejwe cyamunara inshuro ebyiri biturutse ku manza z’ubwambuzi we ubwe yagiye yiyemerera imbere y’inkiko nta mananiza, harimo aho yaregwaga n’uwitwa HAKIZIMANA Pierre Celestin ngo wamugurije ibihumbi Magana cyenda (900.000Frw) akabura ubwishyu, bidateye kabiri uyu Celestin akongera kumurega undi mwenda wa miliyoni ebyiri n’igice, aha hose bikarangira amasambu Feredariko yari (...)

Imibereho y’abaturage

Burera: Ngo bamaze amezi atanu bakorera akarere batarahembwa na rimwe

Ni abaturage bo mu murenge wa Kinoni bakora akazi ko gutunganya umuhanda uturuka mu Gahunga werekeza Kirambo, ubwo baganiraga na TV/Radio1 bavuze ko aka kazi bagatangiye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2017 bijejwe kuzajya bahembwa buri kwezi nyamara ngo kugeza ubu amezi akaba ashize ari atanu batarahembwa na rimwe. Aba baturage bagaragaza impungenge zo kuba amashuli agiye gutangira badafite uburyo bwo kugurira abana babo ibikoresho by’ishuli kuko nta handi bafite bakura amafaranga, (...)

Imibereho y’abaturage

Burera: Barashima ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru bagahabwa inzu zo guturamo

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2018 ni bwo TV/Radio1 byasuye imiryango ine y’abasigajwe inyuma n’amateka yagaragazaga ko yari ibayeho mu buzima bubi nyuma yo kwimurwa aho bari basanzwe batuye hitwa I Budogoro hafatwa nko mu manegeka, ariko ntiberekwe ahandi haboneye batura bityo ngo bagasa n’abagumye mu busembere kugeza ubwo inzego z’ubuyobozi zaje kubacumbikishiriza mu cyanya kirimo kubakwamo kaminuza mu mazu bene yo bari baramaze gusiga ameze nk’amatongo, ahantu bavugaga ko hatari habahaye (...)

Imibereho y’abaturage

Gakenke – Rusasa: Ntibagira amashanyarazi kandi baturiye urugomero rwayo.

Nk’uko abatuye mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Rusasa mu karere Gakenke babibwiye TV/Radio1 ngo imyaka ibaye myinshi bategereje umuriro w’amashanyarazi ariko amaso ahera mu kirere nyamara ngo muri uyu murenge wabo hubatse urugomero rw’amashanyarazi, ariko akabaca hejuru ajyanwa ahandi bo bagakomeza gucana peteroli n’ibikenyeri mu kubonesha mu nzu. Ibi ni ibintu bavuga ko bitabura kugira ingaruka mu buzima bwabo kuko uretse kubaheza inyuma mu iterambere no kubahendesha ku bintu bimwe na (...)

Ubukungu

Musanze: Bamaze imyaka 6 bategereje ingurane z’ahanyujijwe imihanda

Bifashishije inyandiko zitari nke bandikiye inzego zinyuranye bazisaba ubufasha muri iki kibazo, abaturage bafite amasambu yanyujijwemo imihanda mu mudugudu wa Kabaya akagari ka Ruhengeri umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze babwiye TV/Radio1 ko imyaka ibaye itandatu bategereje ingurane z’amasambu yabo yaciwemo imihanda. Aba baturage bavuga ko ikoreshwa ry’amasambu yabo mu nyungu rusange batabanje kurimenyeshwa, ahubwo ngo nyuma ni bwo akarere ka Musanze kabasezeranyije ingurane ariko (...)

Imibereho y’abaturage

Nyabihu: icyizere cyo kubona umuriro kirimo kuyoyoka nyuma yo kumarana imyaka ibiri insinga bafata nk’umurimbo

Nk’uko abatuye umurenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu babibwiye TV/Radio1 ngo hashize imyaka ibiri muri uyu murenge hagejejwe amapoto n’insinga z’amashanyarazi nyamara kugeza magingo aya bakaba bataragezwaho uwo muriro, mu mvugo yumvikanamo amashyushyu abo baturage bari bafitiye iki gikorwa cy’iterambere bibaza icyaba cyaragikomye mu nkokora. Kuba ngo nta muntu wigeze abasobanurira icyadindije ibi bikorwa, kandi bakabona hashize igihe kinini bihagaze kugera n’aho hari bimwe mu bikoresho (...)