Imibereho y’abaturage

Gisagara: Ngo hatagize igikorwa, igikwangari cyahombya uruganda na leta ifitemo imigabane.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe abaturage bo mu karere ka Gisagara bavuga ko uruganda bahawe rutabagurira umusaruro wose w’ibitoki,uru ruganda ruravuga ko biterwa n‘uko rubagurira,ariko bo ntibitabire kugura no kunywa ibyo rwakoze,ahubwo bakiyengera ibikwangari.Ubuyobozi bw’akarere bwo buravugako hari abaturage bacyenga ibiyobyabwenge,ariko ko ari urugamba bahoramo ku buryo bizeye ko iki kibazo kizarangira vuba.

Uruganda Gabi(Gisagara Agro Business Industry ltd) rwubatswe mu murenge wa Kibilizi ,akarere ka Gisagara rwenga urwagwa,rwubatswe ku bufatanye na Leta n’umushoramari ku ntego yo guca ibiyobyabwenge no kugurira abaturage umusaruro w’ibitoki nka kimwe mu bihingwa bigaragara muri aka karere. Gusa Iyo utembereye mu mirenge inyuranye y’aka karere,abaturage usanga bahora bataka kutagurirwa umusaruro w’uru ruganda ngo ukabapfira ubusa.

Ntibyatinze mu kwezi kwa munani gushize ubuyobozi bw’akarere bwemerera aba baturage kwenga ,uyu musaruro wabo aho kubapfira ubusa. Ibi byatumye hirya no hino mu mirenge y’aka karere mu ma centre hiyongera ibinyobwa bivugwa ko bikoze mu rutoki,ariko bitanyuze mu nganda ,usanga bamwe mu baturage binubira ko ari nabyo ntandaro y’ubujura n’ibindi byaha aho batuye.

Twifuje kumenya impamvu aba baturage bakomeza gutaka kutagurirwa umusaruro,maze dusura uru ruganda rw’akarere gafatanyije n’umushoramari rwashowemo hafi milliari y’amanyarwanda.Usibye imashini nyinshi zigezweho zikora ibijyanye no gutunganya inzoga,kuri uru ruganda huzuye ibitoki bigurwa,ndetse no mu bubiko bw’inzoga naho ni uko naho hari izakozwe nyinshi zitaragurwa.

Celestin Munyampundu umuyobozi w’uru ruganda rwa Gabi, avuga ko uruganda rukoresha ubushobozi bwarwo mu kugura uyu musaruro,nyamara inzoga zakozwe narwo ntibazigure ahubwo ugasanga biyengera ibikwangari, bigatuma baba bahagaze kugura umusaruro. Naho ibyo kutagura umusaruro avuga ko atari byo,kuko uruganda rufite ubushobozi bwo kugura umusaruro wose w’akarere.

Uyu muyobozi avuga ko bikomeje gutya uru ruganda na leta ifitemo imigabane rwari rwaje nk’igisubizo ku musaruro w’abaturage rwagwa mu gihombo, rukaba rwahagarika akazi.Aha kuriwe ngo inzego zibanze zashyira imbaraga mu guhashya ibi bikwangari ndetse n’abaturage bakumva uruhare rwabo aho kuza kugurisha igitoki,nyamara bagahinduira bakagura isukari bakenga igikwangari.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ngo gutekereza uru ruganda byari no mu rwego rwo guhashya ibi biyobyabwenge.Hanganimana Jean Paul umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko ari urugamba rukomeje,kandi bizeye ko iki kibazo kizarangira vuba.

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ubu habarizwa n’izindi nganda zunganira uru,zikwiye kugura uyu musaruro.Gusa ibiyobyabwenge byengwa bikagurishwa ku giciro gito ugereranyije n’inzoga y’uruganda ngo biracyari imbogamizi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!