Ubuzima

Gisagara-Musha: Amaze imyaka ine bamuzirika ku ntebe mu buryo bwo kwicara.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umuryango utuye mu mudugudu wa Karugumya ,akagali ka kigarama, umurenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara,babyaye umwana w’umukobwa umaze kugira imyaka ine ,ariko ubu akaba atarabasha kwicara ntavuga no kurya biragoranye.

Iyo ubasuye ku manywa uyu mwana usanga azirikishije igitenge yicajwe mu ntebe yakorewe,iriho utubaho tumutangira kugirango atagwa,wabaza ababyeyi be bakakubwira ko uwo mwana aba yarambiwe kuryama kuko kwicara cyangwa guharagrara bidakunda akaba ari uko yavutse.

Aba ngo bavuje umwana n’akarere karabafasha kumuvuza I Gatagara kugeza n’ubu bikaba nta gihinduka ku buzima bw’uyu mwana.

Usibye ubumuga uyu mwana yavukanye,ababyeyi be bavuga ko no kumugaburira bigoranye kuko bisaba kumubonera ibiryo byoroshye cyangwa amata byose bisaba amafaranga ariko ngo bibagora bitewe n’uko batishoboye kandi nta n’icyo ubuyobozi bubafasha bitewe n’uko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko akarere kishingiye uyu muryango kuzishyura ikiguzi cy’ubuvuzi mu Rwanda kuri uyu mwana. Clemance Gasengayire, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage,avuga ko uyu muryango ushobora gufashwa guhindurirwa icyiciro,ndetse mu byo bateganya uyu mwaka ngo ni uko bazawuha inka kugira ngo uyu mwana abone amata.

Icyifuzo cy’uyu muryango ngo ni uko uwagira umutima wo gufasha uyu mwana kubona amata yo kumutunga cyangwa kumusuura ,yakoresha iyi nomero ya se umubyara ariyo 0781406259 yanditse kuri se Manariyo Jean Pierre.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!