Imibereho y’abaturage

Gisagara-Kibilizi: Barashinja umuyobozi kubasuzugura no kubatuka

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batishoboye bo mu kagali ka Kibilizi umurenge wa Kibilizi ho mu karere ka Gisagara ,baravuga ko batukwa n’umuyobozi w’akagali abashinja kutagira icyo bakorera inzu bubakiwe ngo zisenyuka bazituyemo ntibagire icyo bazikoraho.

Umuyobozi w’aka kagali arabihakana akavugako atatinyuka gutuka abaturage ayoboye.

Ni abaturage batujwe mu kagari ka Kibizi,umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara batujwe na Leta,baturutse mu bice binyuranye by’aka kagali batagiraga aho baba abandi bacumbitse mu baturanyi.

Icya mbere bishimira ni ubufasha bw’ibanze bahawe bwo kubakirwa baturutse mu buzima bubi babagamo.Gusa nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu ubushize,banenganga uburyo bubakiwe inzu binyuze mu mafaranga leta yabahaga,ngo bagahita bategekwa kuyahereza umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ngo abubakishirize,ariko bagakemanga imikoreshereze y’aya mafaranga ,kuko izu zubatswe muri ayo mafaranga zatangiye kubasenyukiraho nta n’umwaka barazimaramo,mugihe bamwe mu dutabo twabo tugaragaza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 330,na 220 yagiwe abikuzwa agenewe kwita kuri buri nzu muri izi ziri gusenyukanana n’ibikoni byazo,izindi ziteze ibiti.

Izi nzu iyo zisenyutse bagatabaza umuyobozi w’akagari ariwe ngo bahaga amafaranga yose yo kububakira, ngo abuka inabi y’ibitutsi,ngo ababwira ko batagomba gufashwa byose,mu gihe bo n’ubusanzwe batishoboye ntacyo bazikoraho ngo bazubake zuzure.

Fide HABONIMANA umuyobozi w’akagali ka Kibilizi ahakana ibi avuga ko atatinyuka kubwira nabi umuturage abereye umuyubozi.

Iyi ngo ni imyitwarire idakwiriye umuyobozi ,nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kibilizi Damien Sibomana ndetse ko agiye kubisuzuma yasanga ibyo aba baturage bavuga ari byo uyu muyobozi akaba yagirwa inama.

Si ubwa mbere muri aka karere ka Gisagara abaturage batishoboye bataka gusuzugurwa no gutukwa na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze,kuko mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ibi nanone byavugwaga n’ abo mu mu murenge wa Ndora bakoraga imirimo y’amaboko ya VUP,aho bavugaga ko batukwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge abashinja umwanda.Gusa buri gihe uruhande rw’ubuyobozi rugaragaza ko aba baturage ibyo bavuga baba babeshya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET