Ubukungu

Gicumbi: Minisitiri Kaboneka arasaba abikorera n’abashoramari kwishyira hamwe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Iyo uganiriye na bamwe mu bagenda,abatuye n’abakorera mu mujyi wa Gicumbi kimwe mu byo bahurizaho ni iterambere ry’uyu mujyi rigenda biguru ntege ndetse n’akajagari n’inzu zishaje cyane bikigaragara muri bimwe mu bice byawo.

Ibi akaba ari bimwe mu byo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iheraho isaba abikorera by’umwihariko abo mu karere ka Gicumbi kwishyira hamwe bagahuza imbaraga bagateza imbere aka karere n’umujyi wako.

Ubwo muri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nzeri 2018 , minisitiri w’ubutegetsi bw’igiguhu Francis Kaboneka yasuraga abikorera n’abatuye mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yavuze ko abikorera bakeneye kubanza kumenya amahirwe ahari kugira ngo bateze imbere akarere.

Nubwo aba bashoramari bashima inama Minisitiri Kaboneka atanga;ngo hari imbogamizi zituma batagera ku byo basabwa gukora zirimo kuba bubaka amazu akabura abayakoreramo bikabahombya ndetse ngo n’imyumvire ya bamwe muri bo ikiri hasi.

Kuba hari bamwe mu bashoramari bo muri aka karere bubaka amazu akabura isoko ni ikibazo minisitiri Kaboneka ku bwe agaragaraza ko kitagoranye gukemuka ahubwo akabasaba ko bashyira umutima ku iterambere ry’aka karere n’umujyi wako.

Kimwe mu byo abikorera n’abashoramari bo mu karere ka Gicumbi bakunze kunenga kenshi ni ukuba ubuyobozi bw’aka karere ngo butabegera uko bikwiye ngo bahabwe amakuru afatika ku mahirwe ahari mu ishoramari; ibintu bituma bamwe bigira gushora imari mu tundi turere nyamara ako bakomokamo bagasize.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!