Umutekano

Gicumbi-Kageyo: Bakomeje gushakisha umusore wasambanyije Intama agatoroka.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuwa gatandatu tariki ya 28 Mata 2018 mu kagari ka Gihembe mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi ni bwo hasakaye amakuru ko umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Gacengo yasambanyije intama akayangiza agahita atoroka kuri ubu akaba arimo gushakishwa.

Amakuru avuga ko intama yasambanyirijwe mu kiraro ari iy’umukecuru witwa Mukeshimana Seraphine usaba ko yarihwa intama ye.

Ibi kandi byemezwa na Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru batabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu bikimara kuba ndetse Bakanavuga ko atari ubwa mbere uyu musore abikora.

Twegereye Mwine Ronald umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihembe ibi byabereyemo maze avuga ko kuri ubu uwo musore yatorotse akimara gukora iryo bara gusa ngo ku bufatanye n’inzego z’umutekano ari gushakishwa kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

Uretse muri aka kagali ka Gihembe ,kuri uwo munsi kandi ngo no mu ka Rwasama mu murenge wa Byumba hari uwasambanyije inka ya mwenenyina we bamuzirikira mu kiraro yambaye ubusa TV1/Radio One byakoze iyi nkuru ubwo abaturage bari bategereje ko ubuyobozi buhagera.

Mugihe uyu musore yahamwa n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 186 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ukoresheje itungo imibonano mpuzabitsina ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET