Uburezi

Gicumbi: Barashinja kaminuza ya UTAB kubima impamyabumenyi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bize muri gahunda izwi nka Post Graduate Diploma in Education muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB barashinja ubuyobozi bw’iyi kaminuza kubima nkana impamyabumenyi zabo nyamara bamaze imyaka isaga ibiri bararangije kuyigamo banujuje ibisabwa.

Aba banyeshuri bagera kuri 86 bagaragaza ko buri umwe yagiye atanga amafaranga y’ishuri arenga ibihumbi 800 kugira ngo bige muri iyi gahunda none ngo birangiye badahawe impamyabushobozi kandi bari ku rutonde rw’abagombaga kuzihabwa.

Benshi muri bo n’ubundi basanzwe bakora akazi ko kwigisha hirya no hino mu gihugu,batewe impungenge n’uko isaha n’isaha bashobora kwirukanwa muri aka kazi bitewe n’uko nta kigaragaza ko bize uburezi muri iyo kaminuza, bityo bakabiheraho basaba kurenganurwa.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTAB busa n’ubuhakana ibyo aba banyeshuri bavuga gusa bukemeza ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka.Umuyobozi wayo Prof. Dr. Padiri Nyombayire Faustin yabwiye TV/Radio One ko bagiranye amasezerano na kaminuza yo muri Uganda yitwa Bishop Stuart University ngo bigishe aba banyeshuri ikazanabaha impamyabumenyi gusa ngo yaje gutinda kuzibaha.

Yongeraho ko nyuma yo kubona ko iyi kaminuza iri gutinda gutanga izo mpamyabumenyi ngo bandikiye inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda ( HEC) ariko na nubu ntirabasubiza.

Prof. Dr. Padiri Nyombayire Faustin icyakora aha aba banyeshuri icyizere ko mu gihe kitageze ku mwaka bazaba bahawe impamyabumenyi.

Mu gushaka kumenya icyo inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC) ibivugaho dore ko nayo aba banyeshuri bagaragaza ko ibifitemo uruhare, ntibyadukundiye kuko inshuro nyinshi twahamagaye umuyobozi mukuru wayo bwana Emmanuel Muvunyi yaduhaye gahunda yo kujya ku biro bye tuhageze na bwo yanga kugira icyo abivugaho kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru, bityo naramuka agize icyo atangariza TV/Radio One tukazabibagezaho mu yindi nkuru.

Icyakora ukurikije impungenge aba banyeshuri bagaragaza birasaba ko iki kibazo gikurikiranwa mu maguru mashya dore ko nubundi bafatwa nk’abatarize kaminuza mugihe badafite gihamya ibigaragaza ari yo mpamyabumenyi.

Ibitekerezo: 2

  • Rwose ni baturenganure twaheze mu rungabangabo, kuko turababaje cyane, burya biragoye gukora akazi uzi ko umusi n’isaha akazi uragakurwamo uzira kuba nta cyangombwa kigaragaza ko wize uburezi kandi ko qualified kandi umaze hafi imyaka ibiri urangije n’ibisabwa ukaba warabyujuje. ikibabaje kinateye agahinda ni uko twigomwe ibyagombaga kudutunga, ndetse tugafata n’ama credit muri bank, tukishyura kugira ngo twige, tukemera tugakena umuzunguzo ariko bikarangira tubuze impamyabumenyi zacu.
    TV1 Ndabashimira rwose, murakoze

  • MURAKOZE CYANE KUTUVUGANIRA, NANJYE NARAHIZE, BYARATUYOBEYE KUKO UBUYOBOZI BWA UTAB BWATUBWIRAGA KO NGO HEC IBIZI KO IYO GAHUNDA IHARI NGO HASHOBORA KUBA HARABAYEHO KWIBESHYA BAKAYIHAGARIKA. MUDUKURIKIRANIRE,HEC ISOBANURE UKUNTU YANDIKIRWA N’IZO KAMINUZA ZIYIMENYESHA IBYO ZIRI GUKORA, NTIGENZURE, IKARINDIRA IMYAKA NA MYAKA, ABANYESHURI BAKABIGWAMO.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!