Politiki

Gatsibo-Gabiro: Abayobozi barasabwa kwitwararika ku ngengo y’imari.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko abagikoresha nabi ingengo y’imari ya leta, nta na rimwe bazihanganirwa.
Yabitangarije mu mwiherero w’iminsi itanu wahurije hamwe abayobozi bo mu nzego z’ibanze urimo kubera mu kigo cya Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Ni umwiherero uteraniyemo abasaga 183 barimo abayobozi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ba guverineri b’intara zose, abagize komite nyobozi z’uturere n’umujyi wa Kigali, abanyamabanga nshingwabikorwa b’intara,umujyi wa Kigali, n’uturere twose tugize igihugu n’abayobozi mu turere bashinzwe imirimo rusange.
Umunyabanga wa leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterambere ry’abaturage HARERIMANA Cyriaque, yavuze ko muri byinshi bazaganiraho bazanagaruka cyane ku bagikoresha nabi umutungo w’igihugu ,ngo kuko amategeko azabahana.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye uyu mwiherero nabo bemera ko hari aho bagifite intege nke,babwiye TV na Radio 1 ko nabo bawitezeho byinshi bizarushaho kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi, hagamijwe kurushaho gukorera inyungu z’umuturage.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’iminsi itanu uyu mwiherero uzamara, uzigirwamo byinshi birimo kwimakaza imikorere n’ imikoranire myiza hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze, gushakira ibisubizo ibibazo bihari birimo imikoreshereze mibi y’ingengo y’imari igenerwa inzego z’ibanze hagamijwe iterambere ry’umuturage.
Uyu mwiherero kandi witezweho kuzaba umwanya mwiza wo kujya inama, no gusangira ubunararibonye hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!