Ubukungu

Gasabo : Gatsata ahari Uruganda rwakoraga inkweto hafashwe n’inkongi y’umuriro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 7/06/2018 ahari uruganda rwakoraga inkweto ruzwi nko kwa Rujugiro, mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugali hafi y’ ububiko bwarwo hafashwe n’inkongi y’umuriro kuva mu masaa moya.

Bamwe mu baganiye na TV na Radio 1, bavuze ko intandaro y’iyi nkongi y’umuriro yaba yaturutse ku bagabo bagiye gushakamo ubuki ngo barimo umwe usanzwe ukora akazi k’irondo muri ako gace, wari uzi ko haba ubuki, yitwaza umuriro wo kwirukana inzuki ngo abone uko afata ubuki, nyuma ngo ashoje ntiyibuka kuzimya igishirira bityo bagakeka ko ari yabaye intandaro y’iyo nkongi.

Ubwo TV na Rdio 1 byageraga kuri uru ruganda byasanze uruganda nyir’zina nta kibazo rwagize umuriro utarugezeho kuko Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kurwanya inkongi yahageze bityo ikabasha guhangana n’umuriro iwucogoza utarafata urwo ruganda.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali SSP Emmanuel Hitayezu yabwiye TV na Radio One ko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane atari yakamenye abatwitse ubwo bubiko (Depot) gusa ngo urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ngo rukomeje iperereza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!