Constantin Tuyishimire

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (72)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abana bo mu muhanda barasaba kujyanwa mu ishuri

Bamwe mu bana bo mu muhanda baba mu mujyi wa Gicumbi baratakambira ubuyobozi ngo bafashwe kuva mu buzima bubi barimo bushobora kubagiraho ingaruka mbi . Aba bana bavuga ko bari mu buzima bubi aho hari abarara hanze abandi bakikinga mu bizu bishaje cyane biba muri uyu mujyi byiganjemo imyanda. Muri aba bana bagera kuri 30 benshi muri bo bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko bavuga ko kurya biba bigoye,gukaraba cyangwa gusukura imyambaro yabo byo ntibajya batekereza ko bibaho bityo bigatuma (...)

Ubukungu

Amajyaruguru: Abavugabutumwa muri ADEPR barashinja ubuyobozi bwabo kunyereza miliyoni 18 Frws

Bamwe mu bayoboke b’itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR ururembo rw’amajyaruguru barimo abashumba, abakuru b’amatorero, abavugabutumwa n’abandi cyane cyane abahoze bari mu rurembo rwa Byumba bari bibumbiye mu ishyirahamwe ADSD ry’abakozi b’Imana barashinja ubuyobozi bw’ururembo rw’amanjyaruguru kubasenyera ishyirahamwe no kunyereza umutungo waryo.

Ubukungu

Gicumbi-Manyagiro: Barashima ubuvugizi bakorewe bagahabwa amazi meza

Abatuye umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi barashima ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru bagahabwa amazi meza bakaba batagikora urugendo rurerure bajya kuvoma ay’ibishanga. Ni nyuma y’igihe kirekire batakambira ubuyobozi bikagera n’aho bitabaza itangazamzakuru. Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye humvikana bamwe mu batuye umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi bataka ibura ry’amazi aho bamwe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2018 bavugaga ko hashize amezi arenga atanu hatashywe (...)

Imibereho y’abaturage

Amajyaruguru: Bahangayikishijwe n’abakobwa batererwa inda muri Uganda bakagarukana abana.

Muri imwe mu mirenge y’uturere twa Gicumbi na Burera ihana imbibi n’igihugu cya Uganda hari bamwe mu babyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’abana babo b’abakobwa bajya gushaka amaramuko muri Uganda bakabatererayo inda bakagaruka mu Rwanda bafite abana badafitiye ubushobozi bwo kurera kuko ba se b’abanyaUganda baba babirukanye nta mperekeza. Benshi mu babyeyi babo bakobwa baravuga ko bibabera umuzigo haba mu kubitaho ndetse no kurera abuzukuru baba bazaniwe nyamara nta bushobozi babifitiye. (...)

Ubukungu

Gicumbi: Abanyonzi barashinja abayobora koperative yabo COVEGI kunyereza asaga 900.000frws mu myaka ibiri

Bamwe mu bagize koperative y’abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare COVEGI mu karere ka Gicumbi barashinja ubuyobozi bwayo kunyereza asaga ibihumbi magana acyenda y’u Rwanda(900.000frws) akomoka ku misanzu n’imisoro batanga. Aba bavuga ko aya mafaranga yanyerejwe mu myaka ibiri ari yo 2017 n’uyu wa 2018 uri hafi kurangira. Bamwe muri aba banyonzi bagaragaza ko kuva bagera muri iyi koperative nta musaruro bayibonyemo bakavuga ko kuyibamo ari ukubura uko bagira bagasaba ko ubuyobozi (...)

Ubukungu

Gicumbi: Bahangayikishijwe n’amashyamba akomeje gutsinsurwa adakuze

Iyo utembereye mu misozi n’imibande by’akarere ka Gicumbi ndetse na bimwe mu bice by’akarere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru byegereye Gicumbi biragoye kubona umudugudu utarimo ahantu batsinsuye ishyamba riteze ibiti bikiri bito cyane. Ni ibintu bamwe mu bahatuye bavuga ko bimaze igihe kirekire kandi biteye inkeke ndetse n’impungenge kuko ngo hari n’abatema ishyamba ritaramara n’imyaka ibiri ibiti bikiri bito bakabitwikamo amakara ,kubyubakisha n’ibindi. Benshi muri aba baturage basa (...)

Ubukungu

Gicumbi-Rukomo: Bahangayikishijwe n’ibigega by’amazi bishaje bishobora kubasandariraho.

Mu gihe usanga hari bamwe mu batuye ibice bitandukanye by’akarere ka Gicumbi bataka ibura ry’amazi,kuri ubu hari bamwe mu batuye umurenge wa Rukomo cyane cyane mu kagari ka Gisiza bavuga ko aho batuye hari ibigega by’amazi bigera kuri bine bishaje n’ibindi byitwa ko ari bishya bikaba byarangiritse ku buryo amazi avamo agasenyera abaturage. Aba baturage bashimangira ko baterwa impungenge n’uko isaha n’isaba byasandara bikabagiraho ingaruka mbi kuko biba biri hafi y’ingo z’abaturage. Ngo kuba (...)

Ubukungu

Gicumbi: Minisitiri Kaboneka arasaba abikorera n’abashoramari kwishyira hamwe

Iyo uganiriye na bamwe mu bagenda,abatuye n’abakorera mu mujyi wa Gicumbi kimwe mu byo bahurizaho ni iterambere ry’uyu mujyi rigenda biguru ntege ndetse n’akajagari n’inzu zishaje cyane bikigaragara muri bimwe mu bice byawo. Ibi akaba ari bimwe mu byo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iheraho isaba abikorera by’umwihariko abo mu karere ka Gicumbi kwishyira hamwe bagahuza imbaraga bagateza imbere aka karere n’umujyi wako. Ubwo muri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nzeri 2018 , minisitiri (...)

Umutekano

Gicumbi-Kageyo: Bakomeje gushakisha umusore wasambanyije Intama agatoroka.

Kuwa gatandatu tariki ya 28 Mata 2018 mu kagari ka Gihembe mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi ni bwo hasakaye amakuru ko umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Gacengo yasambanyije intama akayangiza agahita atoroka kuri ubu akaba arimo gushakishwa. Amakuru avuga ko intama yasambanyirijwe mu kiraro ari iy’umukecuru witwa Mukeshimana Seraphine usaba ko yarihwa intama ye. Ibi kandi byemezwa na Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru batabaye ku mugoroba wo kuri (...)

Umutekano

Gicumbi-Rushaki: Barembejwe n’urugomo rukorwa n’abarembetsi

Bamwe mu batuye akagali ka Karurama umurenge wa Rushaki mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’urugomo rukorerwa muri aka gace rukozwe n’abarembetsi bazwiho gutwara no gucuruza kanyanga. Bagasaba ko hakazwa umutekano. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize abantu bikekwako ari abarembetsi bazwiho gucuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bageregeje kwicira umuntu mu rugo rw’umwe mu batuye aka kagari ariko umugambi ntibawugezeho gusa ngo bamusize ari intere. None kuri ubu nyiri urwo rugo (...)