Camille Ndikumana

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (19)

Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Abubatse isoko rya Kibeho, barataka kwamburwa.

Bamwe mu baturage bubatse isoko rya kijyambere ryubatse mu murenge wa Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru barataka kwamburwa amafaranga bakoreye mu mirimo yo kuryubaka,kuko batahembwe nyuma y’aho rwiyemezamirimo waryubakishaga afungiwe n’imirimo igahagarara. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko rwiyemezamirimo yabatengushye,ariko bwizeza aba baturage kuri kugerageza gukemura iki kibazo (...)

Imibereho y’abaturage

Gisagara: Ngo hatagize igikorwa, igikwangari cyahombya uruganda na leta ifitemo imigabane.

Mu gihe abaturage bo mu karere ka Gisagara bavuga ko uruganda bahawe rutabagurira umusaruro wose w’ibitoki,uru ruganda ruravuga ko biterwa n‘uko rubagurira,ariko bo ntibitabire kugura no kunywa ibyo rwakoze,ahubwo bakiyengera ibikwangari.Ubuyobozi bw’akarere bwo buravugako hari abaturage bacyenga ibiyobyabwenge,ariko ko ari urugamba bahoramo ku buryo bizeye ko iki kibazo kizarangira (...)

Ubuzima

Gisagara-Musha: Amaze imyaka ine bamuzirika ku ntebe mu buryo bwo kwicara.

Umuryango utuye mu mudugudu wa Karugumya ,akagali ka kigarama, umurenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara,babyaye umwana w’umukobwa umaze kugira imyaka ine ,ariko ubu akaba atarabasha kwicara ntavuga no kurya biragoranye. Iyo ubasuye ku manywa uyu mwana usanga azirikishije igitenge yicajwe mu ntebe yakorewe,iriho utubaho tumutangira kugirango atagwa,wabaza ababyeyi be bakakubwira ko uwo mwana aba yarambiwe kuryama kuko kwicara cyangwa guharagrara bidakunda akaba ari uko yavutse. Aba (...)

Imibereho y’abaturage

Huye: Barataka akarengane,ubuyobozi bukabashinja kwigumura

Mu murenge wa Simbi ho mu karere ka Huye uwitwa Mukobwajana Jacqueline hamwe n’imwe mu miryango igera ku 10,baravuga ko yarenganye ubwo yakurwaga mu masambu n’uvugako hari iwabo mbere yo mu mwaka w’ 1959.Ubuyobozi bwo uravugako uku ari ukwigomeka ku myanzuro yafashwe mu rubanza rwaciwe n’abunzi,ko batsinzwe bagomba kuvamo baba badafite aho batura ubuyobozi bukabafasha ariko bakava mu isambu (...)

Umutekano

NYARUGURU: Bakubitwa n’abagabo bitwaje ko batasezeranye.

Bamwe mu bagore bo mu kagari ka Rutobwe umurenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru,baravuga ko bagihura n’ihohoterwa mu ngo aho bakubitwa n’abagabo babo bakanabuzwa uburenganzira ku mitungo,bitwaje ko batasezeranye mu mategeko. Ubuyobozi bw’umurenge burashishikariza abaturage kubana byemewe n’amategeko,kuko haba hari ingingo zibarengera bose.

Umutekano

HUYE: Umunyerondo yishe umugabo amukubise ubuhiri mu mutwe.

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kabiri mu kagari ka Sovu mu murengewa Huye ho mu karere ka Huye,umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri amumenagura umutwe.Abaturanyi baravuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi byiganje muri aka gace ari byo biri inyuma y’uru rugomo.Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,bitewe n’ingaruka mbi bikomeje (...)

Imibereho y’abaturage

GISAGARA-Musha: Banze ibiro by’akagari ngo byubatse mu ishyamba.

Ahahoze inyubako y’akagari ka Gatovu mu murenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara, ubu hari inzu yasenyutse ariko ikiriho inzugi n’amadirishya,abaturage bakavuga ko nyuma yo kubona ko aka ngo gakwiye kuvugururwa, ngo basabwe imisanzu yo kubaka akagari maze kubakwa ruguru mu ishyamba kamaze kuzura ntikorerwamo ngo kuko basanze kubatse ahantu habi. Ibi ngo byatumye akagari kabura aho gukorera maze gakodesha inzu nto cyane mu ga centre,k’ubucruzi ,ibyo aba baturage basanga bidakwiye kuko (...)

Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Barara ijoro bagenda kubera kutagira umuhanda w’imodoka.

Abatuye umurenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru baravuga ko babangamiwe no kuba umuhanda werekeza mu tugali twegera ishyamba rya Nyungwe udakoze neza ,bigatuma bagorwa n’ingendo kuko nta modoka rusange zitwara abantu zihagera. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko uyu muhanda uri mu byihutirwa,ko uzakorwa muri uyu mwaka. Imiterere y’umuhanda wo mu murenge wa Ruheru igice ishyamba rya nyungwe abahatuye bavugako idatuma hari imodoka zitwara abagenzi zihagera,bitewe n’uko wangiritse (...)