Callixte Ndagijimana

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (57)

Ubuzima

Ngororero: Abagana ibitaro bya Muhororo barinubira umwanda ubirangwamo

Ahantu hahurira abantu benshi nko kwa Muganga haba hagomba kurangwa n’ isuku ihagije. Iyi suku ariko ngo ntikunze kuboneka ku bitaro bya Muhororo byo mu karere ka Ngororero byakira abasaga ibihumbi 150. Abagana ibi bitaro ndetse n’ umukozi ubishinzwemo isuku bavuga ko icyobo kijyamo imyanda iva mu bwiherero cyuzuye ku buryo ngo hari igihe uwo mwanda ujya ugaragara no hejuru. Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo ntibuhakana ko isuku ibirangwamo cyane cyane ku bijyanye n’ ubwiherero ariko (...)

Ubukungu

Ngororero: Urutoki rwibasiwe n’ Indwara ya Kirabiranya

Yanditswe na Callixte Ndagijimana Urutoki ni kimwe mu bihingwa bitunze benshi bo mu karere ka Ngororero kamwe mu tugize Intara y’ Iburengerazuba, ariko muri iyi minsi abahinzi barwo bari kuvuga ko rwibasiwe n’ indwara ya Kirabiranya ifata amakoma yayo agahisha akamera nk’ ayamenweho amazi ashyuye. Aba baturage bavuga ko kuba muri iyi minsi igihingwa cy’ urutoki kibasiwe na Kirabiranya biri kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’ inzara. Ubuyobozi bw’ akarere ka Ngororero na bwo bwemeza ko (...)

Ubuzima

Muhanga:Babangamiwe n’indangururamajwi zisakuza mu isoko rya Muhanga.

Indangururamajwi ni kimwe mu bikoresho by’ ikoranabuhanga byifashishwa mu kugeza ubutuma ku bantu benshi. Icyakora hari igihe ubu butumwa butagera ku wo bugenewe cyane cyane nk’ iyo amajwi asohoka muri iyi ndangururamajwi amusohokera neza neza mu gutwi. Zimwe mu ndangururamajwi bivugwa ko zibangamira bamwe mu bo ubutumwa buzisohokamo bugenewe ni izashyizwe mu isoko rya Muhanga. Abakunze kuba bari hafi y’ izi ndangururamajwi bitewe n’ uko akazi kabo katabemerera kuziva iruhande ni (...)

Imibereho y’abaturage

Ruhango: Nyuma yo gusenyerwa n’imvura yasezeranyijwe kubakirwa n’umurenge araheba.

Mbere y’uko imvura ikomeye yasenyeye abantu hirya no hino mu gihugu itangira kugwa, nibwo Sabagirirwa Felicité utuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango inzu ye yaguye. Iki gihe uyu mukecuru wari ufite umuryango w’abantu bagera kuri 11 akaba no mu kiciro cy’abatishoboye yavugaga ko ubuzima abanyemo n’uyu muryango bwo gusemberera mu kazu kadafashije ndetse akabanamo na nyirako butari bumworoheye, bityo agasaba ko ubuyobozi bwamwubakira. Ubuyobozi bw’Umurenge wa RUHANGO bwahise bwemera (...)

Ubukungu

Ruhango- Bweramana- Abahinzi b’ umuceri mu gahinda gakomeye nyuma y’ uko urugomero rwabo rwangijwe n’ imvura

Mu minsi yashize ngo mu karere ka Ruhango haguye imvura nyinshi yangiza ibintu bitandukanye birimo n’ urugomero rwa Nkubi rwagaburiraga amazi imirima y’ umuceri iri mu bice binyuranye by’ umurenge wa Bweramana none ngo kugeza magingo aya iyi mirima yabuze amazi ku buryo n’ abahinzi bawo basigaye bahinga mu gihe cy’ imvura gusa. Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Bweramana buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse ngo bwakigejeje ku nzego zibukuriye zirimo akarere na ko kemera kuzagira icyo kagikoraho (...)

Ubukungu

Ruhango- Kabagari: Hari mu hagejejwe umuriro mbere mu Rwanda ariko ntiwagera ku baturage

Abaturage bo mu murenge wa Kabagari wo mu karere ka Ruhango ariko uhana imbibi n’ uturere dutatu ari two Nyanza na Nyamagabe mu Ntara y’ Amajyepfo ndetse n’ aka Karongi mu Ntara y’ Uburengerazuba baravuga ko Umurenge wabo uri muri mike yagejejwemo umuriro mbere ariko bo ngo ntiwabageraho. Ngo ni mugihe muri uyu murenge harimo ibikorwa byinshi by’ iterambere birimo ivuriro, amashuri yisumbuye arimo n’ ay’ ikoranabuhanga n’ ibindi. Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kabagari na bwo bwemera ko muri uyu (...)

Ubukungu

Muhanga: Nyuma y’ amezi 9 bahagaritswe, ababumbyi b’amatafari bakomorewe.

Mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2017 ni bwo bubinyujije ku buyobozi bw’akarere ka Muhanga, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwahagaritse by’agateganyo abakoreraga ubucukuzi bw’ibumba no gutwika amatafari mu gishanga cya Nyirangari kigabanya Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe yombi yo muri aka karere. Abakoraga ibi bikorwa bari biganjemo urubyiruko bahise batangariza TV1 na Radio1 ko imibereho yabo igiye kuba mibi ndetse ikanatuma bishobora mu ngeso mbi zirimo uburaya n’ubujura. Iki gihe ubu (...)

Umutekano

Muhanga: Abitwaje intwaro gakondo bamaze gutera ahantu hatatu muri iki cyumweru bakomeretsa 4.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro Gakondo bateye mu duce dutandukanye tw’umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga turimo n’akari hafi ya Kaburimbo bakomeretsa abantu bagera kuri bane. Bwaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’ubw’ingabo bwagiranye ibiganiro na bamwe mu batuye uyu murenge wa Shyogwe ntibwemera ko abakoze ibi ari abagizi nabi ku rwego aba baturage babikekaho ahubwo bavuga ko ari ibisambo kandi ngo nta cyo bakora mu (...)

Imibereho y’abaturage

Ruhango: Biravugwa ko amaze imyaka igera ku 10 aba mu mwobo.

Aka kazu gato umuntu atabura kugereranya n’umwobo gaherereye mu mudugudu wa Kamugaru, akagali ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango w’akarere ka Ruhango. Ni ko bivugwa ko uwitwa Bayiramye Jean Pierre amazemo imyaka igera ku icumi abamo. Ntibyoroshye gusanga uyu mugabo iwe nk’uko binashimangirwa n’abaturanyi be, gusa nk’abantu babana na we umunsi ku wundi bemeza ko ubuzima babona abayemo atari bwiza na gato nubwo bakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Aba baturanyi be bifuza ko yavuzwa kuko ngo (...)

Umutekano

Shyogwe: Gitifu arashinja abanyerondo kuba ibyitso by’abajura

Nyuma y’ibitero bimaze iminsi byibasira umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga bikaba bimaze no gukomeretsa abagera kuri 4, ubuyobozi bw’uyu murenge burashinja bamwe mu banyerondo kuba ibyitso by’aba bajura. Mu ijoro ryo ku wa kabiri w’ icyumweru gishize, nibwo itsinda ry’abantu bakekwa ko ari abajura ryari ryitwaje intwaro gakondo ryateye muri tumwe mu duce tw’umurenge wa Shyogwe rikomeretsa abagera kuri 4 barimo n’umunyerondo. Habinshuti Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge (...)