Politiki

Burera: Perezida Kagame arihanangiriza abayobozi batuma abaturage bajya gushaka service mu mahanga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu nkuru TV/Radio1 byabagejejeho mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, abaturage bo mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera bavugaga ko bahitamo kujya kwivuriza I Bugande nk’inkurikizi y’ikibazo cyo kutagira ivuriro hafi yabo, bigatuma kwambuka umupaka babona aribyo biborohera.

Iki kibazo cy’abaturage bambuka imipaka bagiye gushaka service zimwe na zimwe hanze y’igihugu, ni imwe mu ngingo umukuru w’igihugu yagarutseho ku itariki ya 4 Nyakanga uyu mwaka, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24. Perezida Paul KAGAME yihanangirije abayobozi batuma abaturage bajya hanze y’igihugu gushaka services bakabaye baherwa mu gihugu avuga ko adashaka kongera kumva umuturage wagiye gushaka service hanze kubera kuyibura hafi.

Umukuru w’igihugu kandi yasezeranyije abaturiye imipaka bataka kutagira ibikorwaremezo hafi yabo bibafasha kubona service zose bakeneye nk’amashuri n’amavuriro ko bakwiye kujya babyishyuza ubuyobozi kugirango harebwe niba nta wabigizemo uburangare kuko gukorera umuturage icyo yifuza ari yo nshingano ya mbere y’ubuyobozi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET