Ubukungu

Burera-Musanze: Guverineri Gatabazi yongeye kwihanangiriza ba Gitifu mu kibazo cy’ibirayi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’amavugurura n’ingamba zinyuranye byagiye bikorwa mu bucuruzi bw’ibirayi hagamijwe cyane cyane kurengera inyungu z’umuhinzi, kuri ubu aho bihagaze ni uko uje kugura ibirayi yishyura mbere koperative yitwa APTC (Agro Processing Trust Corporation) yeguriwe inshingano z’ubucuruzi bw’ibirayi ikaba ariyo igeza amafaranga ku muhinzi, icyakora nk’uko byagiye byumvikana mu nkuru zinyuranye TV/Radio1 bimaze iminsi bibagezaho, abahinzi b’ibirayi bo mu turere tunyuranye (Rubavu, Nyabihu,Musanze na Burera) bagiye bumvikanisha kutishimira iyi nzira kuko nubwo uwaguze ibirayi aba yabyishyuye mbere uwabigurishije we hari n’igihe amara ukwezi amafaranga ye ataramugeraho.

Iki kibazo ni cyo cyatumye ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru butumiza inama yahuriyemo abayobozi bo mu nzego z’ibanze baturuka mu mirenge ihingwamo ibirayi, abayobozi b’amabanki anyuzwamo amafaranga y’abahinzi ndetse n’ubuyobozi bwa koperative APTC (Agro Processing Trust Corporation) ifite ubucuruzi bw’ibirayi mu nshingazo zayo ari nayo ikunze gutungwa agatoki cyane n’abahinzi. Gusa umuyobozi wayo Major Nicolas avuga ko atari ku ruhande rw’iyi koperative ahubwo ikibazo kinini kikiri mu miyoborere y’amakoperative, aho abayobozi bayo bagifite agatima ko kunyuza amafaranga ku ruhande ku bw’inyungu zabo bwite.

Uretse ariko aba bayobozi b’amakoperative batungwa agatoki muri iki kibazo hanumvikana intege nke z’abayobozi bo mu nzego z’ibanze cyane cyane abo mu mirenge, nk’uko umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere n’ubukungu NDABEREYE Augustin avuga ko atumva ukuntu mu murenge umwe haba hari abahinzi bamaze ukwezi kurenga batarishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 30 umuyobozi w’uwo murenge atarakurikirana icyo kibazo cyangwa se ngo akimenyeshe n’inzego zimukuriye.

Aha ni naho Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney yahereye yibutsa abayobozi b’imirenge ihingwamo ibirayi ko inshingano za mbere bafite ari ugushyira imbaraga zishoboka mu kurandura ikibazo kimaze iminsi mu bucuruzi bw’ibirayi, nyuma yo kubibutsa ko amavugurura aherutse gukorwa bahinduranya imirenge bayoboraga yari agamije guhindura imikorere, yabaciriye amarenga ko hari abo bishobora kuzaviramo kwirukanwa.

Si abayobozi bo mu nzego z’ibanze gusa bakomojweho muri iyi nama, kuko hari n’abayobozi b’amabanki nabo batunzwe agatoki ko hari ubwo bajya batinza amafaranga ku makonti (Comptes) bafite mu mabanki makuru ku bwende bagamije kubanza kuyungukaho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

Legends Alive VIP show.

Do not miss an outmostanding event on 27/07/2018!

4 days to go !