Politiki

Bugesera: Abagororwa 100 basabye imbabazi abo biciye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni igikorwa cyahuje abagorwa ijana bo mu karere ka Bugesera bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bakoreye mu mirenge itandukanye mu karere ka Bugesera. Aba bagororwa basabye imbabazi abo biciye ababo bavuga ko muri Jenoside bari bataye indangagaciro z’ubunyarwanda ari yo mpamvu bicaga inzirakarengane.

Imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi na yo ivuga ko yamaze kwiyakira none ngo ntacyababuza gutanga imbabazi ku babiciye mu gihe izo mbabazi basabye bazikuye ku mutima.

Jenoside yakorewe abatutsi yatumye imiryango imwe n’imwe y’abafunzwe isigarana urwikekwe hagati yayo bitewe no kutavugisha ukuri ku bakoze Jenoside ibi ngo byatumye biremamo urwango rushingiye ku kuba barumvaga ko abagabo babo cyangwa abavandimwe babo bafunzwe barengana.

Komiseri wungirije w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa Kabanda Bosco avuga ko umugororwa ufunze yarasabye imbabazi yoroherwa kuko aba atakiremerewe mu mutima, naho Fidele Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko gusaba imbabazi byomora ibikomere.

Ndayisaba yongeyeho ko gusaba imbabazi mu gihe cy’imanza za gacaca bitari byoroshye kuko imitima yose yari ikiboshye ariko ubu gusaba imbabazi ni ikimenyetso kidasubirwaho cyo gukira ibikomere.

kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abagororwa ibihumbi 65,733 muri bo ibihumbi 28,604 ni abafungiye ibyaha bya Jenoside aho abamaze gusaba imbabazi bangana na 15%.

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!