Umutekano

Amajyaruguru: Hari abatwara ibinyabiziga banenga abapolisi babuka inabi mu muhanda

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe polisi y’u Rwanda ikomeje icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, bamwe mu batwara ibinyabiziga mu ntara y’amajyaruguru baranenga bamwe mu bapolisi bo mu muhanda bakoresha imvugo mbi iyo baka ibyangombwa.

Bamwe muri aba batwara ibinyabiziga babibwiye TV na Radio One kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Gicurasi 2018 ubwo bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu ntara y’amajyaruguru.

Kuba hari bamwe mu bapolisi buka inabi abatwaye ibinyabiziga hari abavuga ko ari ikinyabupfura gike kuri bamwe mu bapolisi.

CP George Rumazi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’igihugu we avuga ko bitemewe ko hagira umupolisi ubwira umuturage nabi, agaheraho asaba abaturage ko mu gihe bibabayeho bajya bihutira kubimenyesha Polisi y’igihugu nubwo hari abaturage bavuga ko babikora ariko bigasa nko kurega uwo uregera.

Uretse kuba hari bamwe mu bapolisi babwira abaturage nabi ngo hari n’abakereza ku bwende abatwaye ibinyabiziga nyamara bujuje ibyangombwa bisabwa bikabicira gahunda.

Imibare ya Polisi y’igihugu igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2018 kuva mu kwezi kwa Kane kugeza mu kwa Gatanu impanuka 68 zahitanye abantu bagera kuri 45.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!