Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Abazunguzayi barasaba guhabwa aho bakorera

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abazunguzayi bakorera mu nkengero z’isoko rya Kigabiro ryo mu mujyi wa Rwamagana , baravuga ko kuba barabuze imyanya yo gukoreramo mu isoko imbere ngo ni cyo gituma bacururiza inyuma yaryo kugira ngo babone imibereho .

Aba bacuruzi bazwi ku izina ry’abazunguzayi baravuga ko kubera ubushobozi bwabo buke baza gushaka imibereho ; nyuma bakabuzwa amahwemo kandi ngo nta ho bafite ho gukorera dore ko no mu isoko imbere nta myanya yo gukoreramo ihari , kuko ngo iramutse ihari nabo bayijyamo bakareka kwirirwa birukanka ku gasozi .

Icyifuzo cy’ aba bazunguzayi ngo nuko nabo bahabwa aho bakorera hazwi kandi hahwanye n’ubushobozi bwabo , kugira ngo birinde ingaruka zose bahura nazo zirimo kubuzwa amahwemo no kwamburwa ibyo bacuruza.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mudaheranwa Regis , avuga ko kubuza aba bazunguzayi gucururiza mu kajagari atari ukubabuza amahwemo no gushaka imibereho , ahubwo ngo ni uburyo bwo kubafasha gukora neza . Gusa ngo hari gahunda yo kubashakira aho baba bakorera mugihe hategerejwe kubakwa isoko rishya.

Ikibazo cy’abazunguzayi cyakunze kuvugwa hirya no hino mu gihugu ,cyakora hari hamwe na hamwe bagiye bashakirwa aho gukorera hahwanye n’ubushobozi bwabo ,cyangwa se bagashishikarizwa kwishyira hamwe kugira ngo baterwe inkunga ibafasha gukorera hamwe badateje akajagari . Gusa ngo ikibazo gikunze kubaho nuko bamwe bagenda hakaza abandi bashya ku buryo kubagenzura bitaba byoroshye

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!