Imibereho y’abaturage

Ngoma-Remera: Babangamiwe n’ibagiro rishaje

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bahahira inyama ku ibagiro ryo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma baravuga ko babangamiwe bikomeye n’iri bagiro bitewe n’uburyo ryashaje cyane , ku buryo benshi batinya kuryinjiramo batinya ko igisenge cyabagwaho

Ni ibagiro rifite igisenge kigaragarira uwo ariwe wese ko gishaje cyane ndetse n’amategura menshi ariho akaba yaragiye ameneka , ku buryo abaza kurihahiramo ndetse n’abaribagiramo bahorana impungenge ko isahan’isaha igisenge cyabagwaho ,cyangwa se itegura rigahanuka rikagwa ku muntu akaba yahagirira ibibazo.

Kubera uburyo igisennge cy’iri bagiro gishaje ndetse n’amategura agisakaye nayo akaba yaramenaguritse , aba baturage baza kurihahiramo inyama ndetse n’aribagiramo barasaba ko ryavugururwa kuko ribateye impungenge zikomeye

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza JMV avuga ko ku bufatanye n’umufatanyabikorwa harimo kubakwa ibagiro rusange ku buryo mu gihe gito rizatangira gukoreshwa hanyuma iri bagiro rishaje rya Remera ndetse n’andi mabagiro yose atujuje ubuziranenge agafungwa.

Ababagira aha hantu ndetse n’abaza kuhagurira inyama, bavuga ko iri bagiro ari irya kera cyane ndetse n’ ibikoresho biryubatse bikwiye gusimbuzwa kugirango bitazateza impanuka.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!