Amafoto y’umunsi

Ababeshye Kaminuza ikagura iyi nzu bari mu kaga

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda babajijwe na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ikibazo cy’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri iri i Butare (izwi Benghazi) ubu kaminuza ikishyura ishyizeho n’amande y’ubukererwe kandi idakoreshwa kuko yaguzwe yarangiritse. Abadepite basabye kaminuza kugaragara ababeshye Leta bose kuri iyi nzu ngo babiryozwe.

Abagize PAC uyu munsi bavuze ko iyi nyubako ya Kaminuza iteye agahinda n’isoni urebye uko imeze n’akayabo kayigiyeho ariko abanyeshuri bakaza kuyivanwamo ngo itazabagwaho.

Iyi nzu yubatswe na rwiyemezamirimo maze Kaminuza irayimugurira nayo ibanje kubyemererwa na Rwanda Housing Authority yagenzuye ikemeza ko yujuje ubuziranenge.
Hon Jean Thierry Karemera wo muri PAC ati “Ariya mazu twarayasuye. Hari aho twageze dusanga block imwe abanyeshuri batakiyiraramo barayikuwemo kubera ibintu twabonye. Reka mfate urugero rw’ubwiherero. Iyo umwe ari mu bwiherero iyo ari hejuru ibyo arimo bigera kuwo hasi.”
Nyuma y’uko abadepite bahasuye izi nzu abanyeshuri bari basigayemo nabo bavanywemo ariko ntibyabuza Leta gukomeza kwishyura uwayubatse hagiyeho n’amande ko yatinze kwishyura nk’uko biteganywa n’amasezerano, kugeza ubu.
Françoise Kayitare Tengera Umuyobozi wa kaminuza ushinzwe imari yabwiye PAC kwishyura iyi nzu byagombye kuba byararangiye mu mwaka w’imari ushize ubu bari kwishyura bashyizeho n’amande.
Hon Nkusi uyobora PAC ati “Ziriya nzu mwaguze zubatse nabi, baranazibahanira?!”

Abadepite bagize PAC bavuze ko nubwo kaminuza yaba yarabeshywe ariko n’abakoze igenzura babeshye. Ariko bakibaza niba nabo baratanze raporo ko babeshywe bakagura ibipfuye.
Depite Munyangeyo Théogène ati “Uwo muntu wangaje sinyatire y’igihugu, abeshya igihugu, abeshya urwego nkamwe, mwabibwiye ababayobora? Iyo raporo yanyu irahari ko Rwanda Housing Authority yatumye mugura ikintu kandi gipfuye? Ubu izo nyandiko zirahari? Ubwo za minisiteri zirabizi? Mwatanze raporo ko bababeshye mukagura ibintu bipfuye bigiye gutera abantu indwara?”
Akomeza ati “Babahumye amaso ariko hari umuntu wa Leta wabikoze. Bateye kashe. Abo batekinisiye barakenewe.”
Abadepite basabye ko abantu bemeye ko izo nyubako zigurwa kandi zipfuye ko bagaragazwa.
Depite Juvenal Nkusi yagize ati “Hari umuntu wahagurutse ajya muri Mission i Huye ahura n’abantu baricara bakora ‘dossier verbal’ ba ‘proposa’ guverinoma ko ikwiye kwishyura. Abo nimubashyireho amafoto na ‘responsablities’ zabo bakurikiranwe.”
Izo nyubako kandi ngo Kaminuza yahise yishyura ubwishingizi bwazo itaranazihabwa kandi ngo mu masezerano bari bemeranijwe ko bazazishyurira ubwishingizi ari uko bazihawe burundu.

Françoise Tengera wari witabye ku ruhande rwa Kaminuza na we yavuze ko izo nyubako yazisuye abona ko abanyashuri batakomeza kuzibamo.
Depite Munyangeyo ati “Iyi ‘dossier’ ni ukuyihagurukira, abantu bashutse Leta bakaba ‘accountable’ kuva ku mutekinisiye kugera hejuru. Kuko hari n’abashutse ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ndumva ari umurongo mugari wari watanzwe.”

Iyi Komisiyo y’Abadepite iri guhamagaza ibigo bimwe na bimwe byagaragaweho amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2016/2017.
Iyi raporo yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 imishinga ifite gaciro ka miliyari 206 Frw yadindiye, ifite agaciro ka miliyari 45 yatawe, n’imitungo idakoreshwa ifite agaciro ka miliyari 22 Frw.
Aba badepite bagize PAC, ejo kuwa kabiri babajije abayobozi muri Burera ku itangawa ry’amasoko ryakozwe nabi, bahavuye bamwe muri bo n’abababanjirije bahita batabwa muri yombi.

Isooko: UMUSEKE.RW

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano