Andi Makuru Ashyushye!

Imibereho y’abaturage

Nyanza: Ngo Babura uko barya kubera ikimoteri.

Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Nyanza ho mu karere ka Nyanza,baravuga ko babangamirwa n’ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda y’isoko bitewe n’umunuko ugiturukamo kuko bacururiza hafi yacyo. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwo busaba aba bacuruzi kuba bihanganye,ngo kuko iki kibazo kiri gushakirwa umuti urambye. Ni ikimoteri kiri hepfo y’isoko ariko kikaba cyegereye neza bamwe mu bacuruzi bakorera muri iri soko rya Nyanza,bavuga ko babangamirwa n’umunuko (...)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Bwisige: Bamaze amezi atatu batabona amazi mu mavomo.

Bamwe mu batuye umurenge wa Bwisige w’akarere ka Gicumbi baravuga ko bamaze amezi hafi atatu babuze amazi mu mavomo yabo bigatuma bavoma ay’ibishanga. Mu kiganiro na TV na Radio One aba baturage bavuga ko n’iyo amazi aje aza akanya gato agahita agenda. Ibura ry’amazi aba baturage bagaragaza muri uyu murenge batuyemo, ngo ribagiraho ingaruka mbi zirimo kuba bibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda bitewe ahanini no kunywa amazi mabi yo mu tubande no mu bishanga nayo babona bakoze urugendo (...)

Amakuru

Ubukungu

Ruhango- Abangirijwe na REG ngo bamaze imyaka 4 bagitegereje indishyi

Mu myaka ine ishize ngo ni bwo bamwe mu batuye mu tugari tw’ Umurenge wa Kinihira w’ akarere ka Ruhango duheruka kugezwamo umuriro w’ amashanyarazi babaruriwe imitungo yabo yangijwe muri iki gikorwa ndetse banizezwa ko mu gihe cya vuba bagombaga kuba bayishyuwe ariko ngo na nubu baracyategereje. (...)

Ubukungu

Gicumbi: Barasaba ubwiherero mu isoko rya Rushaki.

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Rushaki mu karere ka Gicumbi babangamiwe no kuba iri soko ritagira ubwiherero rusange. Aba baturage banivugira ko kubera kubura aho biherera (bituma) bamwe baremura isoko imburagihe cyane cyane ku badafite amafaranga yo gutanga ku maresitora n’utubari (...)