Andi Makuru Ashyushye!

Ubukungu

Burera: Ngo nta kibazo ubuyobozi bubona cyo kuba abaturage bamaze imyaka 3 nta ngurane .

Imyaka ishize ari itatu akarere ka Burera gatangiye umushinga wo gukora uyu muhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho, ubuyobozi bw’akarere ka burera buvuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ryatangiriye mu gice cya Base-Kirambo, ari naho bikiri kugeza ubu. Abagombaga kwimurwa mu gice cya Butaro-Kidaho bo kuri ubu barataka igihombo gikomeye bagabijwe no kuba bamaze imyaka itatu babujijwe kugira ikindi gikorwa bongera gukorera ahagenwe nk’imbago z’uyu muhanda kandi n’ingurane ku mitungo yabo babariwe bakaba (...)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Ngondore: Barashima itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi bagasanirwa inzu

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi barashima ubuyobozi n’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi bagasanirwa inzu zari zishaje kuri ubu bakaba batakivirwa. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2017 ni bwo Tv na Radio one byasuye abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Bukamba muri aka kagali maze bavuga ko inzu babamo zisakaje amategura zishaje ku buryo iyo imvura yagwaga zabaviraga haba ku manywa cyangwa nijoro. Nyuma (...)

Amakuru

Imibereho y’abaturage

Ruhango: Umurima watejwe cyamunara kubera indezo.

Mu myaka irenga 10 ishize ngo ni bwo Twahirwa Gilbert utuye mu kagari ka Musamo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango yateye inda uwitwa Nyirabasare Seraphine babyarana umwana w’ umukobwa. Bitewe n’ uko aba babyeyi b’ uyu mwana batigeze babana, mu mwaka wa 2010 Gilbert yaje guha isambu uyu (...)

Ubukungu

Ngoma: baratabariza umuhanda wangiritse mu myaka 20 ishize.

Abaturage bakoreshaga umuhanda uhuza imirenge ya Murama na Kazo yo murenge wa Ngoma baravuga ko bamaze imyaka isaga makumyabiri bari mu bwigunge nyuma y’aho uwo muhanda bakoreshaga wasibamye biturutse ku kiraro cyahuzaga iyi mirenge yombi cyangiritse bikomeye maze nticyongere gukorwa (...)

Umutekano

Burera: Abanyarwanda 48 bashobora kuba bafungiwe muri Uganda

Nk’uko bamwe mu batuye umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera babibwiye TV/Radio1, ngo hari abaturage bagera kuri 48 baherutse gufatirwa muri Uganda nyuma y’uko bari bambutse bagiye guhahirayo nk’uko abaturiye umupaka bari basanzwe babikora, ariko bagatungurwa n’umukwabo wakozwe mu cyumweru (...)