Andi Makuru Ashyushye!

Imibereho y’abaturage

Gatsibo: Abaturage babangamiwe n’inzererezi ziganje muri santire ya Kiramuruzi.

Abaturage bo muri santre y’ubucuruzi ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’abana b’inzererezi bandagaye muri iyi santire(Centre) . Iki kibazo cy’abana b’inzererezi bo muri santire y’ubucurui ya Kiramuruzi ngo ni kimwe mu bibangamiye abaturage bo uri aka gace baba abahakorera ndetse n’abahagenda kuko ngo usanga abo bana birirwa bandagaye muri ako gace. Nk’uko aba baturage babigarukaho ngo ubuzererezi bw’aba bana bufitanye isano na bamwe mu babyeyi (...)

Imibereho y’abaturage

Kayonza: Ngo bahawe amazi n’umutekamutwe none barayafunze

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza baravuga ko bahuye n’akarengane ko gufungirwa amazi nyuma y’aho batanze amafaranga bayaha umukozi wa kampani ikwirakwiza amazi yitwa AYATEKE STAR COMPANY ,hanyuma ngo aba baturage bakaba baratunguwe n’uko ubuyobozi bw’iyi kampani bwaje bukayafunga bubabwira ko umukozi wayabahaye yabikoze mu buryo butari bwo. Uyu mukozi w’iyi kampani uzwi ku izina rya Peter, ngo amaze igihe kirekire akorera iyi campani AYATEKE (...)

Amakuru

Ubukungu

Ruhango- Abangirijwe na REG ngo bamaze imyaka 4 bagitegereje indishyi

Mu myaka ine ishize ngo ni bwo bamwe mu batuye mu tugari tw’ Umurenge wa Kinihira w’ akarere ka Ruhango duheruka kugezwamo umuriro w’ amashanyarazi babaruriwe imitungo yabo yangijwe muri iki gikorwa ndetse banizezwa ko mu gihe cya vuba bagombaga kuba bayishyuwe ariko ngo na nubu baracyategereje. (...)

Ubukungu

Gicumbi: Barasaba ubwiherero mu isoko rya Rushaki.

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Rushaki mu karere ka Gicumbi babangamiwe no kuba iri soko ritagira ubwiherero rusange. Aba baturage banivugira ko kubera kubura aho biherera (bituma) bamwe baremura isoko imburagihe cyane cyane ku badafite amafaranga yo gutanga ku maresitora n’utubari (...)